Abapolisi 18 basoje amahugurwa ku kugenza ibyaha n'impanuka bibera mu mazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR), yasojwe ku mugaragaro n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba; CP Emmanuel Hatari.

Bize amasomo atandukanye arimo; itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, amategeko ahana ibyaha byihariye, itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza Nshinjabyaha, kugenza ibyaha bikorerwa mu mazi, gucunga no kugenzura umutekano w'ibyambu, uburyo bwo gukusanya ibimenyetso, kubaza abatangabuhamya no gukora amadosiye.

CP Hatari yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, ashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwayateguye.

Ati "Kimwe n'ahandi mu ifasi y'u Rwanda, umutekano wo mu mazi ugomba gucungwa by'umwihariko kugira ngo abayakoresha umunsi ku munsi haba mu bwikorezi, ingendo n'uburobyi bikorwe mu ituze n'icyizere cy'umutekano. Aya mahugurwa musoje uyu munsi ni ingenzi cyane kuko muyungukiyemo ubumenyi buzabafasha gukumira no kugenza ibyaha biyaberamo."

CP Hatari yashimye abarimu batanze amahugurwa, ashimira n'abayitabiriye ku bushake n'imyitwarire myiza byabaranze, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo mu kunoza akazi kabo ka buri munsi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-18-basoje-amahugurwa-ku-kugenza-ibyaha-n-impanuka-bibera-mu-mazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)