Hahugurwa abagore bari mu kazi, bagafashwa guhatanira imyanya y'ubuyobozi, hagategurwa abarangije kaminuza guhatana ku isoko ry'umurimo n'abikorera bafite imishinga mito bakerekwa uko bayagura.
Lift Her Up yatangijwe mu 2022 na Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group, ikigo gitanga ubujyanama mu bucuruzi n'ubuyobozi.
Nkusi ati 'Umugore agira inshingano nyinshi zituma atekereza ko bigoye kuzamuka mu buyobozi nk'uko umugabo yazamuka. Ibyo ubibona no mu bana bakiva ku ishuri, aho icyizere umwana w'umukobwa aba yifitiye ari gike kabone nubwo aba asoje kwiga.'
Muri gahunda ya Lift Her Up, bagira igice gitegura uwo mwana w' umukobwa usoje kaminuza guhatana ku isoko ry'umurimo, icya kabiri gifasha umugore cyangwa umukobwa ushaka kwihangira umurimo kugira ngo abijyemo yiteguye, hakabamo n'icya gatatu cy'abari n'abategarugori bari mu kazi ariko bashaka kuzamuka mu ntera mu mirimo bakora.
Buri mwaka bategura abagore n'abakobwa bagera ku 100.
Gate Consulting Group ibanza gusesengura ikareba ibyuho biri mu iterambere ry'abari n'abategarugori n'ibyo abo bantu bifuza kumenya, hanyuma buri kwezi bagahuzwa bakigishwa.
Hazanwa abagore bamaze gutera imbere bari mu myanya ifata ibyemezo, na bo bakereka bagenzi babo inzira banyuzemo n'ibyo bagomba kwitwararikaho ngo batere imbere.
Ubwo hasozwa icyiciro cya gatatu cya Lift Her Up cyari kimaze amezi icyenda, hari hazanywe, Umuyobozi wa Banki y'Amajyambere y'u Rwanda, BRD, Kampeta Sayinzoga Pitchette n'Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua baganiriza abitabiriye ku ngendo zabo kugeza babaye mu myanya ifata ibyemezo.
Ingabire Marie Aimée ukora muri Bralirwa, umaze amezi icyenda ahabwa amahugurwa ati 'Nahawe ubumenyi butandukanye, burimo ubunkuza ubwanjye, mu mwuga no kuba umuyobozi. Ni gahunda nziza twifuza ko yakomeza kwaguka, abagore benshi bakabuhabwa. Urimenya, ukamenya abo ubana na bo, ugakorera ku ntego n'ibindi.'
U Rwanda rurakataje mu guteza imbere umugore mu buryo zose. Nk'ubu Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite irimo abagore bangana na 63,75% mu gihe abagore muri Sena bangana na 53,8% ndetse u Rwanda rwahariye 30% by'imyanya y'Inteko Ishinga Amategeko abagore kandi bakanemererwa guhanganira indi isigaye, bikaba uko no mu nzego za leta.
Nkusi ati 'Dushaka guteza imbere iyo ngingo,abagore bakiyongera mu nzego zose. Ikindi niba habonetse amahirwe umugore ahatane bitari ukumuha akazi kuko ari umugore ahubwo bibe kuko agashoboye. Ni urugendo ariko tururimo neza.'
Mu cyiciro cya mbere cy'abana baba basoje kwiga, Gate Consulting Group ikorana na za kaminuza zikabaha abahasoje, mu gihe ku bashaka kwikorera bashyiraho uburyo bwo gusaba, ushaka guhabwa amahugurwa akiyandikisha, na ho abari mu kazi iki kigo kigakorana n'ibigo bakoreramo, ubundi Gate Consulting Group na yo igashaka ababahugura.
nonese ntabwo mwazamuka mutigereranije n'abagabo? iyo ndirimbo yaba feministe ni kuyihagarika pee
ReplyDeletekbsa
Delete