Kaminuza y'ikoranabuhanga n'ubugeni ya Byumba (UTAB) ni kaminuza iherereye mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru, ikagira n'ishami riherereye mu Murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, Intara y'uburasirazuba.
UTAB ni Kaminuza yatangiye mu mwaka wa 2006 itangira yitwa Institutit Polytechnique de Byumba (IPB) ikaba yaremerewe kwitwa kaminuza byuzuye mu mwaka wa 2015, yitwa Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (UTAB).
Kuri ubu iyi kaminuza ifite amashami atatu ari yo uburezi (Faculty of Education), ishami ry'imbonezamibanire, icungamutungo, ibaruramari n'iterambere (Faculty of Social Sciences, Management and Development Studies (SSMDS) n'ishami ry'ubuhinzi, ubworozi, gufata neza ibidukikije n'ingufu zisubira (Faculty of Agriculture, Environmental Management and Renewable Energy (FAEMRE).
Mu rugendo rusaga imyaka 15, iyi kaminuza imaze itangiye gutanga ubumenyi, ni kaminuza yiyemeje kuba icyitegererezo itanga amasomo ashingiye ku bushakashatsi n'ubumenyi ngiro ndetse no guteza imbere abaturage bayituriye.
Ibyo bikorwa byose bikaba byarazamuye ireme ry'uburezi n'imibereho yaba iy'abanyeshuri , abakozi bayo ndetse n'abayituriye. UTAB irajwe ishinga no gufasha abanyeshuri bayo kurangiza bafite ubumenyi buhagije bwabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo.
Iyi kaminuza yatangiye ikodesha aho kwigira kuko nta nyubako zayo yari ifite ariko ubu imaze kugira aho ikorera. Ifite kandi ubutaka buhagije abanyeshuri bifashisha bashyira mu bikorwa ibyo biga kandi itangaza ko idahagaze, ahubwo ikomeje kugenda yagura ibikorwa byayo kugira ngo ibashe kwakira abanyeshuri benshi kandi bahakure ubumenyi buhagije.
UTAB itangira yatangiye ifite abanyeshuri bagera kuri 300 gusa, ariko kuri ubu imaze kugira abanyeshuri basaga 9000. Iyi mibare ikaba yariyongereye bitewe ni uko iyi kaminuza yagaragaje ko ishoboye mu gutanga uburezi bufite ireme. Abasaga 6000 ni bo bamaze guhabwa impamyabumenyi n'iyi kaminuza.
Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku baharangije, bigiye kuba ku nshuro ya 13. Kuri iyi nshuro bizabera ku ishami rya UTAB riherereye i Kiramuruzi, mu karere ka Gatsibo ho mu ntara y'iburasirazuba.