Abashoferi b'amakamyo barataka ibihombo baterwa n'amasaha batemerewe kwinjira muri Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Abo bashoferi bavuga ko ubu bamaze igihe kirenga umwaka mu minsi y'imibyizi batemerewe kwinjira muri Kigali mu gitondo kuva Saa Kumi n'Ebyiri kugeza Saa Tatu na ni mugoroba kuva Saa Kumi n'Imwe kugera Saa Tatu z'ijoro.

Abo bashoferi baparika mu bice bitandukanye nko ku Giticyinyoni, ku Ruyenzi, i Kabuga, ku Kanzenze, Nyacyonga n'ahandi hatandukanye mu nzira zinjira muri Kigali.

Abaganiriye na IGIHE baparitse ku Giti cy'Inyoni mu masaha ya mu gitondo, bavuze ko gukora gutyo byagabanyije amafaranga bakoreraga bigatuma bakorera mu gihombo.

Nsabimana Chrysostom utwara ikamyo ye, yavuze ko kumara umwanya ungana uko baparitse birimo imbogamizi zinyuranye.

Ati 'Nka twe dutwara amakamyo apakira umucanga tuba tuwuzaniye abubatsi kandi kugeza Saa Tatu bawutegereje biba ari ikibazo. Tumara amasaha arindwi ku munsi duparitse kandi nk'uba yaraguze imodoka ku ideni rya banki kuryishyura biba ikibazo kuko aba asabwa amafaranga menshi kandi akora igihe gito. Turifuza ko na twe twajya twemererwa gukora abandi ntibajye ku kazi twe twicaye'.

Nsabimana yakomeje ati 'Nk'ubu ikamyo iparitse ku Ruyenzi yari igiye gukomereza i Shyorongi cyangwa mu Nzove iciye hano ku Giticyinyoni na yo ntibemera ko ikomeza kandi iba itari bugere imbere mu mujyi. Badufashe rwose kuko no ku minsi y'ikiruhuko rusange benshi batagiye ku kazi na bwo baraduhagarika kandi twe tuba dukeneye gukora'.

Sibomana Hamza we yagize ati 'Na hano guparika bisa no kwihengeka kuko nta parikingi ihagije ihari ariko ikibazo kinini ni uko tubura akazi. Nk'iyo wari uje mu kazi hari abakiliya batagutegereza. Umukiliya uri nka Kimironko akwemerera akazi ariko wagerayo ugasanga yabonye undi. Duhomba amafaranga menshi kuko nka njye mba ndishyura nyiri imodoka, ariko ni ikibazo kuko dukorera amafaranga make cyane'.

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko inshuro bakoraga ubu zagabanutse ku munsi.

Ati 'Umuntu ashobora kujya gupakira ibintu mu Ruhango aza i Kigali inshuro eshatu ku munsi ariko iyo havuyemo ayo masaha yose ukora imwe yonyine. Ubu ibyo twakoraga bisa n'ibyagabanutsemo kabiri kandi ibyangombwa bindi imodoka zisabwa na byo tuba tubyishyura. Hari n'abari bafite imodoka ubu bazigurishije kuko babonye harimo amafaranga makeya'.

Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Ati 'Ayo makamyo ahagarikwa kubera ko tuba tugira ngo abashoferi bayo baruhuke kuko iyo bakora bataruhuka biteza impanuka. Ikindi cyatumye tuyahagarika ni uko iyo binjira mu Mujyi wa Kigali muri ariya masaha haba hari ibinyabiziga byinshi abantu bajya banava ku kazi'.

'Iyo rero ibyo binyabiziga bindi bihuriyemo n'ayo makamyo biba byoroshye gukora impanuka kuko izo modoka ziba zishaka kwihuta zigenda zica kuri ayo makamyo. Mu gihe izo modoka zindi rero zagabanutse mu muhanda n'abo bashoferi b'amakamyo baruhutse babasha gukora neza'.

Abajijwe niba icyo cyemezo ari icya burundu, SP Kayigi yavuze ko mu gihe gitanga umusaruro bari bacyitezeho nta mpamvu yo kugikuraho.

Ati 'Imihanda irahari kandi izakomeza kwiyongera nk'uko n'ibinyabiziga bigenda byiyongera. Ikibazo si imihanda ni uko muri ayo masaha yo kuva no kujya ku kazi ari bwo haba impanuka. Byari ngombwa kureba ingamba dufata kandi mu gihe bigaragara ko bitanga igisubizo ntiwabihagarika cyangwa ngo uvuge ngo bizahagarara'.

Amakamyo amara umwanya munini aparitse, bigateza ba nyirayo igihombo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoferi-b-amakamyo-barataka-ibihombo-baterwa-n-amasaha-batemerewe-kwinjira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, March 2025