Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024 mu Karere ka Macomia.
Uretse Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda, uyu muganda witabiriwe n'Ingabo, Polisi, abayobozi n'abaturage bo muri Mozambique.
Abaturage barenga 300 bitabiriye icyo gikorwa cyibanze ku gutema ibihuru, gusibura no gusukura imigenderano n'ibindi bikorwa byakorewe mu Mujyi wa Macomia mu buryo bwo kurwanya Malaria.
Umwe mu bayobozi b'Akarere ka Macomia witwa Thomas Mbadae, yashimiye inzego z'umutekano z'u Rwanda ku ruhare zigira mu guteza imbere Abanya-Mozambique bikarenga ku kubagarurira umutekano.
Yasabye abaturage gukomereza muri uwo mujyo, bakajya bahora bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere agace batuyemo n'igihugu muri rusange.
Ni mu gihe Maj. Philbert Karanganwa yashimiye abayobozi n'abaturage bo muri icyo gice, ku bufatanye badahwema kubagaragariza n'uruhare rwabo mu gukomeza guteza imbere imibereho y'abaturage muri gahunda zitandukanye.
Nyuma y'umuganda Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bari kugarura umutekano muri Mozambique bakinnye umupira w'amaguru n'abaturage bo mu Mujyi wa Macomia, umukino warangiye banganyije ubusa ku busa.
Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bahaye abo baturage ibikoresho bya siporo kugira ng bajye babona uko bakora siporo mu bihe bitandukanye cyane ko uretse kuruhura umubiri inagira uruhare mu guhuza abantu.