Abunganira abarokotse Jenoside bishimiye igihano cyahawe Biguma wakatiwe igifungo cya burundu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yari akurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri zari zarashyizwe i Nyanza.

Kuva mu rubanza rwa mbere, Hategekimana yashinjwe uruhare mu rupfu rw'uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, amushinja kugerageza guhungishiriza Abatutsi mu Burundi, banyuze mu ruzi rw'Akanyaru, ibi Hategekimana akaba yarabihakanaga yivuye inyuma.

I Paris, IGIHE yaganiriye n'abanyamategeko baburaniye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza uko bakiriye igihano cyahawe Hategekimana.

Me André-Martin Karongozi, yavuze ko urubanza rurangiye kandi rurangiye nk'uko babyifuzaga.

Ati 'Twifuzaga ko urukiko rufata icyemezo nk'icy'urukiko rwa mbere rwafashe cyo kumukatira igifungo cya burundu. Uyu mugabo bakatiye igifungo cya burundu nta kindi kirenze icyo bijyanye n'uburemere bw'icyaha yakoze. Ni cyo gihano gikomeye ino. Icy'urupfu ntabwo kikibaho.'

Me Richard Gisagara na we wunganira Abanyarwanda bo mu Bufaransa bibumbiye muri CRF muri uru rubanza, yagaragaje ko umuntu wese ukurikirana ndetse uzi uburemere bw'imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi, nta kuntu yaba atishimiye ibyemezo by'urukiko bijyanye n'uburemere bw'ibyaha Biguma yakoze.

Yagarutse ku buryo amezi ya nyuma ya 2024 yaranzwe no gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside, aho kuva mu Ukwakira 2024, urubanza rwa Biguma rubaye urwa gatatu.

Yagarutse ku rubanza rwa Dr. Rwamucyo Eugene wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa imyaka 27, n'urwa Charles Onana wari ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse waje no kubihamywa n'urukiko, bikaba ubwa mbere inkiko zo mu Bufaransa zihamije bene icyo cyaha uwagikoze.

Me Gisagara ati 'Ni ikintu gishimishije. Ni intambwe ikomeye turi gutera hano mu Bufaransa, mu buryo bwo kurwanya umuco wo kudahana abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayihakana n'abayipfobya."

Me Gisagara yagaragaje ko ari intambwe ishimishije ariko yerekana ko batagomba kwirara, ahubwo bagomba gukomeza no gushyiramo umuhati kugira ngo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bidegembya bashyikirizwe ubutabera.

Alain Gauthier washinze umuryango CPCR n'umugore we Daphrose, uyu muryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa mu butabera, na we ari mu banyuzwe n'igihano cyahawe Biguma.

Ati 'Ntabwo icyemezo cyadutunguye. Ni cyo twari twiteze. Twakurikiranye uru rubanza kuva mu mizi kugera rupfundikiwe. Twitabiriye buri buranisha ndetse twandika raporo y'uko rwagenze kuri buri buranisha. Sinumva impamvu [Biguma] atagombaga guhanishwa igifungo cya burundu.'

Ku rubanza rwa Rwamucyo, Alain Gauthier yavuze ko kuri Rwamucyo, baburanaga n'uwamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko agashimishwa n'uko byarangiye ahamijwe ibyo yari akurikiranyweho.

Ku rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange, Alain Gauthier yavuze ko rwari urubanza na rwo yishimiye uko rwarangiye.

Ati 'Birumvikana. Ibyo byaha yabikoreye i Butare, i Tumba. Mabukwe ni ho yari atuye. Yari atuye i Cyarwa hafi yo kwa Munyemana. Nubwo atari twe twatanze ikirego ariko rwamaze igihe kirekire kuva mu 1995. Ni bwa butabera butinze bwo mu Bufaransa kuko byatwaye imyaka hafi 20 kugira ngo batangire kuburanisha abo bantu bwa mbere. Icyakora muri izi mpera za 2024 twabonye ubutabera. Navuga ko dutsinze. Dutsinze imanza umunani zose zabereye muri uru rukiko kuva mu 2014.'

Alain Gauthier yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babizeye, ndetse anabizeza ko bazakomeza guhangana kugira ngo ubutabera bunoze butangwe.

Me François Epoma ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni umwe mu banyamategeko bunganiye abaregera indishyi muri uru rubanza.

Uyu munyamategako na we yavuze ko ibyumweru bitandatu bishize Biguma aburanishwa, byari ibihe bikomeye, kuko habaye impaka zitandunye ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze.

Ati 'Icyakora nubwo byari ibihe bikomeye tubisoje neza. Ubutabera buratanzwe Biguma ahanishijwe igifungo cya burundu. Ni igifungo twari twiteze.'

Me François Epoma yagaragaje ko guhana abo bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byerekana na none ko uhirahira agira uruhare mu byaha nk'ibyo nta kabuza amategeko azamuhana.

Me Sylvain Tapi, umunyamategeko ukorera inkiko z'i Bruxelles na Abidjan muri Côte d'Ivoire, ari naho akomoka, yavuze ko Biguma yabeshye muri uru rubanza, ariko bikarangira atsinzwe.

Yagize ati "Uyu Philippe Hategekimana, nta kindi yakoze muri uru rubanza uretse kubeshya kugeza ubwo ahamwe n'icyaha biciye mu bimenyetso n'ubuhamya bw'abaje kumushinja, nishimiye ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tuburanira babonye ubutabera."

Alain Gauthier washinze umuryango CPCR yishimiye imikirize y'uru rubanza
Me André-Martin Karongozi yavuze ko urubanza rurangiye kandi rurangiye nk'uko babyifuzaga
Me Richard Gisagara wunganira Abanyarwanda bo mu Bufaransa bibumbiye muri CRF muri uru rubanza, yagaragaje ko umuntu wese ukurikirana izi manda akwiriye kwishimira ubutabera bwatanzwe
Me François Epoma ukomoka muri Congo Brazzaville yagaragaje ko guhana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byerekana ko ubutabera butazarambirwa kubakurikirana
Me Richard Gisagara na Me André-Martin Karongozi mu kiganiro n'umunyamakuru wa IGIHE i Paris nyuma y'urubanza
Alain Gauthier washinze umuryango CPCR aganira n'umunyamakuru wa IGIHE

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abunganira-abarokotse-jenoside-bishimiye-igihano-cyahawe-biguma-wakatiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)