Fulgence Kayishema wari mu b'imbere mu bashakishwaga na IRMCT kubera ibyaha bya Jenoside, yasanzwe aho yari mu kazi i Cape Town ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, nyuma y'iperereza rikomeye yakozweho n'inzego z'ubutasi.
Urukiko rwa Cape Town rukomeje gusuzuma urubanza rwe, ngo hemezwe niba yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizeho impapuro zisaba ko afatwa, narwo ruzamushyikiriza u Rwanda kuko ariho agomba kuburanira ariko icyemezo cyakomeje gutinda gufatwa.
Ubwo yari mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, ku wa 10 Ukuboza 2024, Serge Brammertz yakagaragarije ko imirimo urwo rukiko rukomeje gukora mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abo muri Yugoslavia.
Ku ruhande rw'u Rwanda, yavuze ko Kayishema Fulgence, ugiye kumara umwaka n'igice atawe muri yombi akiri muri Afurika y'Epfo ngo kuko icyo gihugu kiri kugenda gake mu kubahiriza amasezerano Mpuzamahanga.
Ati 'Gufata umwanzuro kuri icyo, bishingira ku kuba Afurika y'Epfo yakuzuza inshingano zayo Mpuzamahanga zo gushyikiriza Kayishema Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha narwo rukamushyikiriza u Rwanda.'
Kayishema Fulgence yatawe muri yombi amaze imyaka myinshi yihishahisha, aho yagiye ahindura amazina yiyita Umurundi, Umunyamalawi n'andi mayeri menshi yakoresheje ngo atazamenyekana.
Yavukiye mu yari Segiteri ya Nyange, Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Bikekwa ko yavutse mu 1959 cyangwa 1961.
Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.
Inyandiko y'ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n'abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu.
Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b'ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange n'ibindi bitandukanye yagizemo uruhare.
Brammertz yakomeje yerekana ko hagikorwa imirimo y'isuzumwa ku manza zitandukanye zirimo urwa rwa Gerard Ntakirutimana, urwa Kayishema, urwa Kabuga, ndetse n'urubanza rwa eelj n'abandi.
Yavuze kandi ku cyemezo giherutse gufatwa ubwo Urukiko rwangaga Ubujurire bwa Ntakirutimana Gerard kuko byari byagaragaye ko umutangabuhamya ashobora kuba hari ibyo yijejwe cyangwa yarahawe ruswa ngo ahindure imvugo.
Yagaragaje ko hari ubuhamya bukunze kugaragaza ko banyirabwo baba babuhinduye ariko ko ibiro bye bizakomeza guharanira ko himakazwa ubunyangamugayo binyuze mu gukora iperereza ryimbitse.
Yerekanye ko igikorwa gihuriweho cyo gushakisha abakekwaho ibyaha kizwi nka OTP-ICRC gikwiye kuba intangarugero mu buryo bwo gukora iperereza no gukurikirana abantu mu gukusanya amakuru ku bantu bagishakishwa uruhindu.
Yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe ariko hakiri akazi kenshi ko gukorwa aho ku ruhande rw'u Rwanda, abarenga 1000 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagishakishwa mu gihe ibihumbi by'abakekwaho ibyaha muri Yugoslavia bigikorwaho iperereza.