Amasaha icyenda y'ubwumvikane buke; Intandaro y'isubikwa ry'urugendo rwa Perezida Kagame i Luanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa 16h00 z'umugoroba z'iyi tariki 14 Ukuboza 2024, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe uwa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner na mugenzi wabo wa Angola nk'umuhuza, Tete António, binjiye mu cyumba cy'inama.

Ni inama yari ikomeye kuko yari igamije gushyira ku murongo ibigomba kuba bikubiye mu masezerano kugira ngo abakuru b'ibihugu bagere i Luanda, bayashyiraho umukono gusa.

Mu buryo bwihuse impande zombi zemeranyije ku ngingo zari zaraganiriyeho mbere zirimo uburyo bwo gusenya FDLR, no gukuraho ubwirinzi bw'u Rwanda, ariko bigeze hagati ibintu bisubira irudubi.

Iyi nama ya ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'u Rwanda, RDC na Angola yateranye habura umunsi umwe ngo Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi bahurire i Luanda, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yari yitezweho guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y'impande zombi.

Ubwumvikane buke hagati y'intumwa za RDC n'u Rwanda bwavutse ubwo hari hagezweho ingingo ya M23, RDC irahira yivuye inyuma ko idashobora kuganira n'uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uruhande rw'u Rwanda ndetse na Angola yari muri iyi nama nk'umuhuza baguye mu kantu, bitewe n'uku kwisubiraho gutunguranye kwa RDC.

Ni impaka zamaze hafi amasaha icyenda, kuko byageze saa Saba z'Igicuku impande zombi zikiganira ariko biranga biba iby'ubusa.

Nyuma yo kubona ko ibi biganiro nta musaruro bitanze, intumwa z'u Rwanda zamenyesheje Umukuru w'Igihugu uko byagenze, hafatwa umwanzuro wo gusubika urugendo.

Uyu mwanzuro wafashwe kuko nta kindi abakuru b'ibihugu bari kuba bagiye gukora i Luanda, uretse gushyira umukono kuri aya masezerano, atari agishoboye gusinywa.

Intumwa za RDC na zo zamenyesheje Félix Antoine Tshisekedi uko byagenze, ndetse yerurirwa ko nta masezerano ari businywe kuko atumvikanyweho nk'uko biherutse kwemezwa na Kayikwamba.

Bitunguranye, ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza, Tshisekedi we yahisemo gufata urugendo rujya Angola, ibintu benshi mu bakurikiranira hafi politiki y'Akarere bemeza ko byari bigamije kuza kwegeka ibibazo byose ku Rwanda, kandi koko ntibyatinze kuko RDC yatangiye kuvuga ko kutitabira kwa Perezida Kagame bigaragaza ubushake buke bw'u Rwanda mu gukemura ikibazo.

Ibiro bya Tshisekedi na Guverinoma ya RDC byasohoye amatangazo, bigerageza kwerekana ko yamenye ko atagihuye na Kagame ubwo yari yamaze kugera i Luanda, ariko ibi nta kuri kurimo.

RDC yahwitse amahanga?

Mu butumwa RDC yashyize hanze, yavuze ko itemeye ibikubiye mu masezerano, kuko intumwa zayo zageze i Luanda, u Rwanda ruhita ruzana ingingo y'uko iki gihugu kigomba kuganira na M23.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko badashobora kuganira na M23 kuko ari umutwe w'iterabwoba.

Ati 'Ntabwo tuzaganira n'umutwe w'iterabwoba nka M23. RDC yavuye kure. Byageze aho igihugu kiganira n'imitwe yifashisha urugomo n'imbaraga mu kubona umwanya muri politiki, kugira ngo igire ijambo muri politiki cyangwa igere ku mitungo, [ariko ubu] iyi paji yarafunzwe. Ni yo mpamvu bidakwiye.'

Uruhande rw'u Rwanda rwagaragaje ko ibivugwa na RDC ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko ibijyanye no kuganira na M23 iki gihugu cyari gisanzwe kibizi, ndetse abayobozi ba Congo bari bamaze kwemerera Angola ko biteguye kuganira na M23, ari nabyo byashingiweho hategurwa kubonana kwa Kagame na Tshisekedi.

Kuba RDC ikwiriye kuganira na M23 ni igitekerezo cyazanywe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço nk'umuhuza.

Nyuma yo kuzanwa na Perezida Lourenço, u Rwanda rwacyakiranye yombi cyane ko rushimangira ko nta buryo rwabana neza na RDC iki kibazo kitabanje gukemurwa.

Rwagaragaje ko igihe cyose M23 izajya ibyuka, umubano warwo na RDC uzajya wongera kuzamba, ruhitamo ko impande zombi ziganira kugira ngo bitazongera guteza agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi.

Uruhande rwa RDC rwemeye ko koko ruzaganira na M23, ndetse amakuru IGIHE ifite ni uko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, yahamagaye Perezida Tshisekedi amubwira iby'iyi ngingo undi arabyemera.

Nyuma yo kubona ko impande zombi zibyemeranyaho, Angola yateguye amasezerano y'agateganyo, ku wa 11 Kanama 2024, ubwo Perezida Lourenço yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame, arayamushyikiriza, bucya anayaha mugenzi we wa RDC.

Kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 3 Nzeri 2024, Angola yakiriye abahagarariye M23, bari bayobowe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Benjamin Mbonimpa, bagaragaza ibyo bifuza.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Angola yashimangiye ko 'ibyo M23 ishaka ari ibintu byoroshye'.

Iki kibazo cya M23 cyongeye kuganirwaho ku wa 26 Ugushyingo 2024 mu nama yabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga. Yahuje Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda na bagenzi be ba RDC na Angola.

Icyo gihe u Rwanda rwasabwe kohereza inyandiko igaragaza uko rwifuza ko iki kibazo cyakemurwa.

Ku wa 27 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwohereje inyandiko igaragaza ko mu masezerano hagomba kuba harimo ingingo ivuga ko 'Guverinoma ya RDC yemeye kugirana ibiganiro bya politiki na M23 hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cy'amakimbirane, binyuze mu gukemura impamvu-muzi'.

Ku wa 28 Ugushyingo, Perezida wa Angola yashimangiye koko ko iyi ngingo ari ingenzi ku buryo ikwiriye kuguma mu masezerano. Yabimenyesheje u Rwanda na RDC.

Umunsi wakurikiyeho, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwandikiye Angola ruyimenyesha ko iyi ngingo niba itari mu masezerano rutazayasinya.

Bukeye bwaho Angola yamenyesheje u Rwanda ko RDC yemeye kuganira na M23, ariko binyuze mu murongo w'ibiganiro bya Nairobi, ihita inatumira u Rwanda mu muhango wo gusinya amasezerano wari utegerejwe ku wa 15 Ukuboza 2024, ariko birangira RDC yisubiyeho.

Uku kwivuguruza kwa Leta ya RDC kongeye gushimangira ubushake buke bwayo mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba, ndetse byongera gushyira mu rwijiji ahazaza h'umubano wayo n'u Rwanda.

Ku munota wa nyuma, intumwa z'u Rwanda n'iza RDC zananiwe kumvikana ku ngingo yo kuganira na M23



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasaha-icyenda-y-ubwumvikane-buke-intandaro-y-isubikwa-ry-urugendo-rwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)