Amasangano y'imihanda atatu muri Kigali agiye kuvugururwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yakomojeho ku wa 19 Ukuboza 2024, mu Nteko Rusange y'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki [NFPO].

Minisitiri Gasore yavuze ko aya mavugurura areba ihuriro ry'imihanda riri Chez Lando, iriri ku Gishushu mu Karere ka Gasabo ndetse n'irindi riri Sonatubes mu Karere ka Kicukiro.

Agaruka kuri politiki y'igihugu n'ingamba byo guteza imbere urwego rw'ubwikorezi rusange bw'abantu mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri Gasore yavuze ko 'Gutegura umushinga byararangiye, turateganya ko muri Nyakanga tuzatangira kuvugurura amasangano ya Chez Lando na Gishushu, kandi ni na ko bizagenda ku isangano rya Sonatubes.'

Yavuze ko ku isangano ry'imihanda rya Chez Lando hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka ku buryo imodoka zizajya ziva ku Gishushu zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe zizajya zinyura munsi y'umuhanda usanzwe uzaba ukoreshwa n'izindi modoka.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi [RTDA] ku ngaruka z'ibidukikije n'imibereho y'abaturage [ESIA] by'uyu mushinga, yagaragaje ko uyu muhanda wo munsi y'ubutaka waba ufite uburebure bwa metero 740.

Ku isangano rya Gishushu, Minisitiri Gasore yavuze ko hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y'umuhanda [flyover bridge] kiva ahari Simba Supermarket, kizajya gikoreshwa n'imodoka zisanzwe kugira ngo bisi zitwara abantu zijye zica mu wo munsi usanzwe.

Iki kiraro kigomba kuba byibuze gifite uburebure bwa metero 500.

Ku isangano rya Sonatubes, hagaragajwe naho hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka [tunnel], uzaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y'Ubuzima ukarangirira ahahoze hakorera Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu [UTB].

Uyu muhanda nawo ugomba kuba ufite uburebure bwa metero 620.

Muri rusange, kuvugurura aya masangano atatu ni kimwe mu bikorwa bigize umushinga wo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo no gukemura ibibazo abagenzi bahura na byo birimo gutegereza imodoka umwanya munini.

Bizakorwa binyuze mu gushyiraho uburyo umuvundo n'imirongo miremire y'imodoka iboneka mu masaha y'igitondo no ku mugoroba bigabanyuka.

Ku wa 04 Ukuboza 2024, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yemereye Guverinoma y'u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100 z'amadolari ya Amerika [miliyari 138,8 Frw] yo kuyifasha guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.

RTDA igaragaza ko igihe cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga cyari giteganyijwe kumara imyaka itanu uhereye igihe inguzanyo yemerewe, wose ukaba ufite ingengo y'imari ya miliyoni 279$ [asaga miliyari 388 Frw].

Bimwe mu biteganyijwe muri uyu mishinga mugari harimo kwagura amasangano y'imihanda ari Chez Lando, ku Gishushu, ku Kinamba, Nyabugogo, Rwandex, Sonatubes na Kibagabaga, agahabwa imihanda ya bisi yihariye, iy'abanyonzi, iy'abagenzi ndetse no gushyiraho inzira zikoreshwa n'abafite ubumuga.

Ku isangano rya Sonatubes, hagaragajwe naho hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka [tunnel], uzaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y'Ubuzima ukarangirira ahahoze hakorera Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu [UTB]
Ku isangano ry'imihanda rya Chez Lando hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka ku buryo imodoka zizajya ziva ku Gishushu zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe zizajya zinyura munsi y'umuhanda usanzwe
Ku isangano rya Gishushu, Minisitiri Gasore yavuze ko hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y'umuhanda [flyover bridge] kiva ahari Simba Supermarket



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasangano-y-imihanda-atatu-muri-kigali-agiye-kuvugururwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)