Amashirakinyoma ku impamvu y'isubikwa ry'inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayobozi mu gihugu cya Congo bakomeje kuyobya uburari mu bitangazamakuru ku mpamvu nyamukuru yatumye inama yagombaga guhuza Perezida Tshisekedi na mugenzi we wa Congo Tshisekedi bahujwe na Perezida w'Angola. Ku wa 15 Ukuboza 2024, Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi akigera i Luanda, nta minota yashize ibiro bye bihita bitangaza ko inama yari kumuhuza na Perezida Kagame isubitswe.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko ibyatangajwe n'iki gihugu ari ibinyoma byambaye ubusa kandi ukuri kwabyo kwigaragaza.

Congo yagaragaje ko ingingo yo kuganira mu buryo butaziguye na M23 yazamuwe n'u Rwanda ku wa 14 Ukuboza 2024, habura umunsi umwe ngo abakuru b'ibihugu byombi bahure.

Itangazo u Rwanda rwasohoye ku wa 15 Ukuboza risobanura neza ko iyo nama yarangiye nta mwanzuro ufatika ugezweho kuko RDC yanze ibiganiro na M23, bituma inama y'abakuru b'ibihugu isubikwa kuko nta masezerano y'amahoro yari kuba agisinywe.

Minisitiri Nduhungirehe abinyujije kuri X yagaragaje ko ibyo itangazo rya Perezidansi ya RDC rivuga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko 'ikibazo cya M23 cyatangiye kuganirwaho mu biganiro bya Luanda kitazamuwe n'u Rwanda, ahubwo bitangijwe n'umuhuza [Angola] wari wateguye imbanzirizamushinga y'amasezerano y'amahoro akayagaragariza abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na RDC ku wa 11 na 12 Kanama 2024.'

Ibi byakurikiwe n'uko umuhuza muri ibi biganiro ari we Angola yatumiye itsinda ry'abo muri M23 hagati ya 31 Kanama na tariki 3 Nzeri 2024 i Luanda, ryitaba riyobowe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Benjamin Mbonimpa, asobanura mu buryo burambuye impamvu za politike zatumye begura intwaro.

Ati 'Mu nama ya kane yo ku rwego rwa ba Minisitiri yabaye ku wa 14 Nzeri 2024 i Luanda, u Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko habaho ibiganiro bya politike hagati ya RDC n'umutwe wa M23, hagamijwe gushaka umuti urambye w'intambara, kandi icyo cyifuzo cyanditswe gutyo mu myanzuro y'iyo nama.'

Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 26 Ugushyingo 2024 ikibazo cy'ibiganiro hagati ya RDC na M23 cyongeye kuganirwaho hagati ya ba Minisitiri batatu b'Ububanyi n'Amahanga (u Rwanda, Angola, RDC); ku musozo umuhuza asaba itsinda ry'u Rwanda gutanga mu buryo bwanditse uko uwo mwanzuro waba umeze.

Ku munsi wakurikiyeho, ku wa 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwoherereje umuhuza inyandiko rwasabwe igira iti 'Guverinoma ikwiye kugirana ibiganiro bya politike bitaziguye na M23 hagamijwe gushaka gushaka igisubizo kirambye cy'intambara bakagikemura bagihereye mu mizi.'

Ku wa 28 Ugushyingo 2024 umuhuza yabwiye ba Minisitiri b'u Rwanda na RDC ko 'na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço yahamije ko igika kivuga kuri M23 ari cyo kibazo gikomeye cyasigaye kigomba gukemurwa mu mbanzirizamushinga y'amasezerano y'amahoro.'

Minisitiri Nduhungirehe asobanura ko igisubizo cya Guverinoma y'u Rwanda mu ibaruwa yo ku wa 29 Ugushyingo 2024 yandikiwe umuhuza kivuga ko 'u Rwanda ruhamije ibirindiro mu murongo w'uko igika kivuga kuri M23 mu mushinga w'amasezerano y'amahoro gisaba guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro mu buryo butaziguye na M23 mu gihe kizwi kigumaho.'

Yongeraho ko 'icyo gika kibaye kitarimo u Rwanda ntiruzigera rusinya kuri uwo mushinga w'amasezerano y'amahoro.'

Yagaragaje ko mu ibaruwa yo ku wa 30 Ugushyingo, habura iminsi 15 gusa ngo inama y'abakuru b'ibihugu ibere i Luanda muri Angola, umuhuza yamenyesheje u Rwanda ko 'uruhande rwa RDC rwemeye kugirana ibiganiro na M23 mu murongo w'ibiganiro bya Nairobi.'

Kuva ubwo RDC yatangiye kuzenguruka mu bitangazamakuru mpuzamahanga igaragaza ko yiteguye kuganira n'u Rwanda mu murongo wo gushakira amahoro u Burasirazuba bwayo, no guhosha umwuka mubi ugiye kumara imyaka itatu.

RDC kandi yavugaga ko izafatanya n'u Rwanda gushakisha, gusenya no gucyura abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ariko bitunguranye iba intandaro y'idindira ry'amasezerano y'amahoro yagombaga gushyirwaho umukono n'abakuru b'ibihugu.

Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wubuye imirwano n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2021, ugaragaza ko wifuza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo birimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

The post Amashirakinyoma ku impamvu y'isubikwa ry'inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amashirakinyoma-ku-impamvu-yisubikwa-ryinama-ya-perezida-kagame-na-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amashirakinyoma-ku-impamvu-yisubikwa-ryinama-ya-perezida-kagame-na-tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)