Père Noël, Santa Claus, Saint Nicolas, Kris Kringle, na Sinterklaas ni amazina atandukanye y'ikimenyetso cy'amateka n'umuco w'ibyishimo by'iminsi mikuru ya Noheli. Amateka y'uyu muntu ubarirwa mu nkuru zitandukanye, ahuriza ku rwego rwo hejuru rw'umugiraneza w'abantu, cyane cyane abana.
Saint Nicolas ni izina rifite inkomoko mu bihugu by'i Burayi, by'umwihariko mu Bufaransa no mu Buholandi.
Uyu mutagatifu yari umukirisitu w'umugiraneza wabayeho mu kinyejana cya gatatu muri Turukiya y'ubu. Saint Nicolas yamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye byo gufasha abakene no kugabira abana impano mu buryo butunguranye.
Iyi migenzo ishingiye ku myemerere ya gipagani yahuzwaga n'ubukirisitu bw'icyo gihe, bikaba byarafashije mu kwagura uru rugero rwiza.
Mu Buholandi, izina rya Saint Nicolas ryahindutse Sinterklaas, Mu rugendo rw'abimukira b'Abaholandi bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahasanze imigenzo ya Sinterklaas maze ivangirwa n'indi, byaje kubyara igitekerezo cya Santa Claus.
Santa Claus wamenyekanye cyane muri Amerika, yagize isura nshya kubera inkuru z'abahanzi n'abanditsi, nka Clement Clarke Moore wanditse umuvugo 'A Visit from St. Nicholas' mu 1823, uzwi kandi nka ''Twas the Night Before Christmas.'.
Kris Kringle, izina rihimbano ryashingiye ku ijambo ry'Ikidage Christkindl bisobanura (Umwana wa Kristu), ryahinduwe n'Abadage babaga muri Amerika mu kinyejana cya 18.
Bamwe baje guhuza Kris Kringle na Santa Claus, bityo bihamya ko impano zitangwa n'umutagatifu zifitanye isano n'igisobanuro cya Noheli nk'umunsi w'ubusabane.
Mu Bufaransa, izina Père Noël rihura n'imyemerere y'akarango k'umusaza witwaje igikapu cyuzuyemo impano, aza ijoro rya Noheli agashyira impano ku bana baryamye. Inkuru z'imico zitandukanye mu Burayi zashyizeho umuco w'impano za Noheli, ziganjemo ubwitange n'ibikorwa byo gufasha.
Mu bihugu bitandukanye, amafoto n'amashusho ya Santa Claus yatangiye gukorwa mu kinyejana cya 19.
Isura y'umusaza ufite ubwanwa bw'umweru, yambaye ikoti ritukura n'inkweto z'umukara, yaje gukomeza kwamamara bitewe n'amasoko n'itangazamakuru byariho muri iyo myaka.
By'umwihariko, isura igezweho ya Santa Claus yamenyekanye cyane binyuze mu kwamamaza Coca-Cola mu myaka ya 1930, aho yagaragaye mu buryo bugaragaza umunezero n'ubuntu.
Mu rwego rw'umuco, Père Noël cyangwa Santa Claus, akomeza kuba ikimenyetso cy'ibihe by'ibyishimo, ibikorwa by'urukundo, n'ubutumwa bw'amahoro n'ubusabane ku Isi hose.
Amateka n'icyifuzo cy'ubutwari bwa Père Noël cyangwa Santa Claus.
Source : https://kasukumedia.com/amavu-namavuko-ya-pere-noel-ikimenyetso-cyibyishimo-bya-noheli/