Ni umuhango wabereye i Vatican ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024.
Wabaye nyuma y'aho ku itariki ya 4 Ukuboza, Ambasaderi Ngago yakiriwe na Musenyeri Javier Domingo Fernández González, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Protocole i Vatican, wamusobanuriye uburyo igikorwa cyo gutanga izo mpapuro gikorwa.
Kuwa 5 Ukuboza 2024, Ambasaderi Ngago yanagiranye ibiganiro na Musenyeri Roberto Campisi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa by'Imikoranire n'Ibihugu na Vatican.
Bagarutse kuri gahunda zigamije kurushaho guteza imbere ubufatanye n'ubutwererane.
Mu ruzinduko yagiriye i Vatican, Ambasaderi Ngango yagiranye kandi ibiganiro na Musenyeri Miroslaw Stanislaw Wachowski, Umunyamabanga wa Vatican Wungirije Ushinzwe ububanyi n'amahanga.
Ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira ubufatanye hagati y'u Rwanda na Kiliziya, cyane cyane mu nzego z'uburezi, ubuvuzi n'imibereho myiza y'abaturage.
Umubano hagati y'u Rwanda na Vatican watangiye mu mu 1964 ndetse kuri ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bafatanyabikorwa ba mbere mu bikorwa by'iterambere, binyuze mu miryango y'abihayimana ndetse n'imiryango itegamiye kuri Leta ikorana na Kiliziya Gatolika.
Biteganyijwe ko nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican, i Liechtenstein ndetse no mu Busuwisi, Ambasaderi James Ngango azashyikiriza Abakuru b'Ibihugu bya Slovenia na Otriche impapuro zimuha ububasha bwo guhagararira u Rwanda muri ibyo bihugu byombi mu gihe cya vuba.