Arenga 70% by'inyungu ya RSE yiharirwa n'Abanyarwanda: Impamvu ukwiriye kwitabira Isoko ry'Imani n'imigabane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi muri RSE ushinzwe Ibikorwa, Mitari David, agaragaza ko kuri iryo soko riri kwitabirwa n'Abanyarwanda cyane.

Ati 'Iyo urebye uburyo bikura biva mu banyamahanga bari bazwi ko ari bo batwara inyungu nyinshi zituruka ku bigo biri kuri RSE, bijya ku Banyarwanda, ubona ko bigana aheza. Ubu Abanyarwanda bihariye 70% by'inyungu ibarizwa ku isoko ryacu. Abanyarwanda bari gufunguza konti cyane.'

Kuri RSE hari ibigo 10 birimo MTN Rwanda, Bralirwa Plc, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Kenya Commercial Bank, Equity Bank Group Ltd, I&M Bank Rwanda, Cimerwa Plc, BK Group Plc na RH Bophelo Ltd.

Mitari agaragaza ko ibyo bigo birimo bitanu byihariye imyanya ya mbere mu bisora menshi mu Rwanda. Bitewe n'uko usora bijyanye n'ibyo wungutse, bivuze ko ibyo bigo biri mu biyoboye ibindi mu kugira inyungu n'imari nini mu gihugu, ingingo Abanyarwanda bakwiriye kubyaza umusaruro.

Mitari ati 'Kuba ibyo bigo biri kuri RSE wowe ukaba udatekereza kuza kuri iri soko, uracikanwa cyane. Ukwiriye kuza kubanza gushaka amakuru, ugasobanukirwa kandi nizeye ko uzahita ushaka gushora imari kuko n'abandi niko byagenze.'

Bimwe mu bigo biri kugira uruhare kugira ngo Abanyarwanda bitabire isoko ry'imari n'imigabane harimo na MO Capital.

Ni ikigo cyahawe uburenganzira na Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR n'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, CMA.

Gifasha abakiliya kugura imigabane n'impapuro mpeshwamwenda za Leta, kigafasha abantu bose kubona amakuru ajyanye n'isoko haba ku muntu ugura cyangwa ugurisha imigabane.

Kugira ngo ube watangira kugura imigabane, cyangwa kuba umunyamigabane mu kigo runaka, ubanza gutanga amakuru yawe nk'imyirondoro, wasoza bakagufunguriza konti uzajya wifashisha kuri RSE mu kugura no kugurisha imigabane.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya muri MO Capital, Aman Yvette ati 'Dushobora gufasha umuntu kuba yagura/yagurisha imigabane muri biriya bigo 10. Umuntu tumuha amakuru yose kugira ngo yitabire isoko asobanukiwe.'

Aman agaragaza ko imigabane umuntu atajya munsi mu kigo runaka ari 100, ariko akagaragaza ko buri wese yayigondera.

Ati 'Nk'ubu hari ikigo kiri kuri RSE umugabane umwe ugura 50 Frw. Urumva ko imigabane 100 ari 5000 Frw byonyine. Kwizigamira ntabwo bisaba menshi.'

Amara impungenge n'abacibwa intege iyo bagiye kugura impapuro mpeshwamwenda babwirwa ko ari iby'abakire, akerekana ko buri wese ubishaka yabikora.

Ati 'Nk'ubu ku mpapuro mpeshwamwenda amafaranga make ashoboka ni ibihumbi 100 Frw kandi ukabona inyungu nziza buri mwaka. Ni ibintu byoroshye. Ntibisaba ko uba uyafite icya rimwe, ejo wabona aya ukayashyiramo, ejo bundi wabona andi bikagenda uko.'

Ufite imigabane mu kigo runaka ashobora kubona inyungu mu buryo bubiri, aho imwe ituruka ku nyungu itangwa buri mwaka igasaranganywa abanyamigabane bijyanye n'uko ikigo cyungutse, ndetse no kwiyongera kw'ibiciro.

Niba waraguze umugabane 50 Frw, igiciro kikazamuka kikagera ku 100 Frw ushobora kugurisha umugabane wawe ukunguka.

Aman yavuze ko ku mpapuro mpeshwamwenda za Leta, inyungu ziba zidahinduka, aho kugeza ubu ushobora kubona inyungu ya 13,5% buri mwaka, akagaragaza ko ari ibintu byunguka iyo umuntu yasobanukiwe isoko.

Mu 2023 amafaranga yanyuze kuri RSE mu bikorwa bitandukanye yageze kuri miliyari 500 Frw. Iri soko rimaze kugurishwayo impapuro mpeshamwenda inshuro 28.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-70-by-inyungu-ya-rse-yiharirwa-n-abanyarwanda-impamvu-ukwiriye-kwitabira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)