Aryoha asubiwemo: Twiyibutse 'restaurant' zakanyujijeho muri UR mu myaka yashize (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka nka 10 ishize, abize muri iyi kaminuza bibuka restaurant ya Kaminuza yari mu nyubako z'icyo kigo. Yabagamo ibice bifite amazina atandukanye arimo Ibiyanja bibiri.

Habagamo Ikidoge, biva ku iza 'dog' cyariragamo abantu bafatwaga nk'abiyitagaho cyane, ndetse barakuyeho ya miziro nk'imwe yo kuvuga ngo nta muhungu unywa igikoma. Bo barakinywaga bikajya iyo bigiye.

Abahize ntabwo bakwibagirwa igice cy'Igikonari cyiharirwaga n'abantu bitwaga abakonari bamwe wabonaga ntacyo bitayeho mu myambarire ariko ari abahanga.

Mu mbago za Kaminuza na ho habagamo restaurants zitandukanye zafashaga abanyeshuri nka Shekinah, Kiza, Madina, Macrobiotique n'izindi.

Icyakora nubwo muri ibyo bihe zari zigezweho, uyu munsi hari mbarwa kuko inyishi zafunze imiryango, ndetse n'izisigaye zihindura amazina mu kujyana n'ibigezweho.

Urugero rwa hafi ni urwa restaurant yitwaga Macrobiotique, ubu yahindutse Sky Shine n'izindi biba uko.

Umuyobozi wa Sky Shine, Mugirabanga Sixte usanzwe ari na we nyir'inzu Macrobiotique yakoreragamo, yabwiye IGIHE ko Macrobiotique yafunze imiryango mu 2017.

Ni cya gihe abanyeshuri bigaga muri UR-Huye wagabanywaga cyane bakajyanwa mu yandi mashami, bituma abakiliya baba iyanga.

Mugirabanga yavuze ko yongeye kugaruka muri ubwo bucuruzi mu 2019 ahindura izina rya restaurant ayita Joy and Love Restaurant.

Mbere muri Kaminuza higaga abantu bakuru bijyanye n'ibihe igihugu cyari kivuyemo, aho abantu benshi bari barahejwe mu mashuri, noneho bakagaruka kwiga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora ubu byarahindutse, bijyanye n'uko abari mu mashuri bakiri bato, bo bajyana n'ibigezweho, ha handi umubwira kurya amateke gusa, ibirayi bidakaranze n'ibindi, akureba akaguseka.

Mugirabanga ati 'Kiriya gihe higaga abantu bakeneye imirire yihariye ya 'regime', ariko ubu ntiwabitegura ngo ubone ababirya.''

Yakomeje avuga ko ajya agira abantu baza gusura i Huye, bakaza gusura n'ahahoze restaurant ya Macrobiotique, ukabona ko bishimiye kubona ko inyubako zigihari kabone nubwo amazina yahindutse.

Mu marembo ya Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye
Ubu ahahoze Igikonari harafunze
Igice kizwi nka Madina. Haturaga abifite. Hakurya ni kuri GSO Butare na Cathedrale Catholique ya Butare
Ku Kiyanja cya kabiri ni uku hasigaye hameze
I Madina hacumbikaga abifite
Aha na ho ni i Madina harazwi cyane
Barthos Hotel yubatse mu gice cy'i Madina
Ikarita ya restaurant, aho abize i Huye bibukaga ko yitwaga 'igifu'
Aha hahoze kontineri yabaga iriho abacuruzi barimo abakora n'ubukorikori nko kudoda inkweto, ubucuruzi bw'imbuto nka avoka zitwaga 'laptops' mu myaka yashize
Mu Kigode. Muri iyi minsi hari restaurant yitwa VIP ya Solutions Restaurant Ltd, ifunguro ryaho rigurwa ibihumbi 35 Frw ku kwezi
Abize i Huye ntibakwibagirwa Ikiyanja cya mbere. Abantu bahatondaga imirongo bafata amakarita ya restaurant yitwaga ibifu
Mugirabanga Sixte, nyir'inzu zarimo restaurant yamenyekanye cyane nka Macrobiotique yatekeraga abanyeshuri bo muri UNR indyo gakondo
Mu Gikonari haruguru y'amacumbi yitwa Misereore
Mu myaka mike ishize bari bongereyeho iki gice gisakaye hanze ngo hashobore kwakira abantu benshi
Restaurant ya Shekinah na yo yagize amateka akomeye mu mirire y'abanyeshuri mu myaka ya 2010. Yabanje kuba akabari gafite n'akabyiniro gakomeye kitwaga Somborero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aryoha-asubiwemo-twiyibutse-restaurent-zakanyujijeho-muri-unr-mu-myaka-yashize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)