Uyu musore yari amaze amezi ane yitegura iki gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Si ubwa mbere yari ataramiye muri iri hema, ariko ni ubwa mbere yari ahataramiye umutima we uri hamwe mu gitaramo cye bwite. Mu rwego rwo kukitegura, yahuje abahanzi bakomeye mu Rwanda, ndetse aniyambaza Nasty C, umuraperi uri mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika.
Yaba umubyeyi we [Bukuru Jean Damacene] ndetse na Mushiki we bazamutse ku rubyiniro bamushimira imyaka 10 yo kudacogora mu muziki, no guharanira guharurira inzira abakiri bato, ndetse bamwifuriza gukomereza aho agejeje.
Ku rubyiniro bazanye umutsima 'Cake' barawukata mu rwego rwo kumwifuriza imyaka 10 yari ishize ari mu muziki, ariko kandi banafatanyije gushimira Imana binyuze mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.
Mbere yo gushyira akadomo kuri iki gitaramo, Mushiki we yazamutse ku rubyiniro amubwira ko hari igikombe bamugeneye nk'umuryango aramushimira.
Yamushyikirije iki gikombe, mu gihe kuri gahunda umubyeyi we ariwe wagombaga kukimushyikiriza, ariko ntibyakunze kuko aho cyari kibitse hari hataramenyekana.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Bukuru Jean Damascene yavuze ko bisa n'aho aho iki gikombe cyashyizwe 'ntihabashije kumenyekana', ibintu byatumye ahamagarwa ku rubyiniro mbere, kandi ushingiye kuri gahunda yari ihari yari kujya ku rubyiniro afite iki gikombe, akagishyikiriza umuhungu we.
Uyu mubyeyi yafashije umuhungu we gukata umutsima, ndetse yatanze imidari itatu kuri Bagenzi Bernard [Umujyanama wa Davis D], ku itangazamakuru ryashyigikiye Davis D ndetse no ku ruganda rwa Bralirwa.
Ariko ntiyigeze ashyikiriza igikombe umuhungu we kuko yarinze ava ku rubyiniro igikombe kitaraboneka. Yavuze ati 'Hajemo gutungurana burya umwanya wanjye bawumpa mbere, igikombe nateguriye Davis D bari babuze uwakibitse ntikivugwa kandi nicyo nicyo cyampenze.'Â
Ushingiye ku gaciro k'ibikombe bitangwa mu bitaramo nk'ibi, amakuru ya hafi agaragaza ko iki gikombe yakiguze nibura amafaranga ibihumbi 100 Frw.
Muri iki gitaramo, Davis D yataramaranye n'abahanzi barimo Ruti Joel, Nel Ngabo, Nasty C wo muri Afurika y'Epfo, Lissa, Alyn Sano, Dany Nanone, Bushali, Drama T wo mu gihugu cy'u Burundi, Dj Marnaud n'abandi.  Â
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Davis D yavuze ko 'Imyaka 10 inyeretse ko nakoze akazi gakomeye cyane cyane, ndishimye, ndanezerewe.'Â
Yungamo ati 'Ntabwo nabona amagambo yo kubivugamo, ariko ndishimye cyane, ndanezerewe.'
 Umubyeyi wa Davis D yamufashije kwizihiza isabukuru y'amavuko, ariko ntiyamushyikiriza igikombe kubera ko cyari cyabuzeÂ
Ari kumwe n'umuhungu we, baririmbanye indirimbo yo mu gitabo cy'umukristu mu rwego rwo gushimira Imana
Se wa Davis D yavuze ko kutamushyikiriza igikombe ahanini byatewe n'uko yahamagawe mbere, kandi n'igikombe kitarabonekaÂ
Davis D yatanze impano ku ruganda rwa Bralirwa arushimira kumushyigikira kuva mu 2017Â ubwo yitabiraga Primus Guma Guma Super Stars
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana yakiriye umudari wahawe itangazamakuru ku bwo gushyigikira Davis D
Davis D yakase umutsima "Davis D 10 Years in The Game" mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muzikiÂ
Iki gikombe aho gutangwa na Se wa Davis D, cyatanzwe na Mushiki we mu gitaramo cyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2024
KANDA HANO UBASHE KUREBA IBYARANZE IGITARAMO CYA DAVIS D CYABAYE TARIKI 29/11/2024
">Â Â
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cy'imyaka 10 cya Davis DÂ
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com