Atlantique Microfinance yinjiye mu mikoranire na BDF - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano azajya afasha abakiliya ba Atlantique Microfinance badafite ingwate cyangwa bafite idahagije kwishingirwa na BDF.

Ayo masezerano y'imikoranire yashyizweho umukono ku wa 24 Ukuboza 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Atlantique Microfinance Plc, Mohamed Aarouch yavuze ko ikigo ahagarariye cyishimiye kugirana imikoranire na BDF.

Ati 'Twishimiye kugirana imikoranire na BDF kuko bizadufasha kwagura imiryango ku bakiliya benshi kandi bizafasha kwaguka ku mpande zombi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Atlantique Microfinance, Mary Lambasha yavuze ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye bateye mu korohereza abakiliya kugerwaho na serivise z'imari.

Yagize ati 'Ni amahirwe gukorana na BDF kuko tugira abakiliya bi'ingeri zinyuranye harimo abadafite ingwate n'abafite izidahagije. Uyu munsi aya masezerano y'imikoranire na BDF yazanye amahirwe mashya ku bari bafite ikibazo cy'ingwate ariko bakeneye inguzanyo, bikabafasha kugera ku nzozi zabo."

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko gukorana na Atlantique Microfinance ari inyungu ku bafatanyabikorwa.

Ati 'Aya masezerano aje gukemura ikibazo gikomeye cy'abakiliya cyo kutagira ingwate. Mu gukorana na Atlantique Microfinance Plc, tuzageza serivisi zacu ku bakiliya benshi, tunongerere iki kigo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo kuri benshi."

Yakomeje avuga ko bizanafasha Atlantique Microfinance kugira abakiliya benshi noneho amafaranga itanga mu nguzanyo yiyongere kuko ari ho urwunguko rw'ikigo cy'imari ruva.

BDF izanafasha mu gutanga amahugurwa ku micungire y'imari ku bakiliya ba Atlantique Microfinance Plc kugira ngo habyazwe umusaruro ayo mahirwe.

Atlantique Microfinance imaze kubaka izina mu guteza imbere urwego rw'imari rudaheza, kuva mu 2019 yagera mu Rwanda.

Ishamikiye ku kigo cy'imari cyitwa AMIFA Holdings cyo muri Maroc na cyo gishamikiye kuri Banque Centrale Populaire du Maroc (Groupe BCP).

AMIFA Holdings ikorera no mu bindi bihugu bya Afurika birimo Côte d'Ivoire, Mali, Sénégal, Burkina Faso, Gabon, Guine, Madagascar n'u Rwanda.

Atlantique Microfinance Plc ifite amashami atandatu mu Rwanda ndetse itegenya gufungura andi ikugira ngo ikomeze kwagura ibikorwa.

Ifite icyicaro mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya Yyussa City Center ahazwi nko kwa Makuza Peace Plaza.

Abo muri Atlantique Microfinance n'abo muri BDF bari bitabiriye iki gikorwa cyo gusinya amasezerano
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko gukorana na Atlantique Microfinance ari inyungu ku bafatanyabikorwa batandukanye
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Atlantique Microfinance, Mary Lambasha yavuze ko amasezerano basinyanye na BDF ari intambwe ikomeye bateye mu korohereza abakiliya kugerwaho na serivise z'imari
Umuyobozi Mukuru wa Atlantique Microfinance Plc, Mohamed Aarouch (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent bashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Atlantique Microfinance Plc, Mohamed Aarouch (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Abakozi ba Atlantique Microfinance Plc n'aba BDF nyuma y'uko ibyo bigo byombi bisinyanye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere serivisi z'imari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/atlantique-microfinance-yinjiye-mu-mikoranire-na-bdf

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)