Hari umuhanzi wigeze gutuka urupfu ngo 'ruragapfa, rupfakare', icyakora yari amaburakindi kuko na we arabizi ko ariyo nzira ya twese, gupfa si igitangaza, nubwo ari bibi.
Mu Rwanda uyu ni umwaka utazibagirana mu mitima ya benshi cyane ko aribwo abarimo Nyiransengiyumva Valentine [Dorimbogo] wasetsaga benshi, Pastor Ezra Mpyisi wakundwaga cyane, Anne Mbonimpa wari umukozi muri FERWAFA n'abandi.
Umwaka wa 2024 uri kugana ku musozo, nubwo wagize itandukaniro ry'agahenge ugereranyije n'imyaka yabanje nka 2020, 2021 na 2022 yabaye iy'icyorezo cya Covid-19, urupfu rwo ntirwabaniye Abanyarwanda.
Ni umwaka watwaye benshi mu bo twakundaga, uhereye mu ngeri zose z'ubuzima: Abanyapolitiki, abahanzi, abakinnyi, abacuruzi, abahinzi n'abandi.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku byamamare twabuze mu 2024.
1.     Dorimbogo
Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo, yitabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2024 aguye mu Bitaro bya Kibuye. Uyu mukobwa yitabye Imana nyuma yo kugera ku bitaro abaganga bakagerageza kumuha ubufasha bw'ibanze ariko bikananirana.
Amakuru InyaRwanda yabonye ni uko nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y'ubuhumekero. Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, ahava bamuhaye 'Transfer' yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.
Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amajwi ya Nyiransengiyumva yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira mu rugo i Nyamasheke kuhivuriza.
Icyo gihe yagize ati 'Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.'
Nyiransengiyumva yiswe 'Dore Imbogo' biturutse ku ndirimbo yaririmbye aho inyikirizo yayo avugamo ati "Dore imbogo, dore impala, dore imvubuâ¦.'. Yamenyekanye cyane kubera ibiganiro yakundaga gutanga kuri shene za YouTube zitandukanye.
2.     Pastor Ezra Mpyisi
Umukambwe Pastor Ezra Mpyisi wakunzwe na benshi kubera amagambo ye y'ubwenge, yatabarutse ku myaka 102.
Pastor Ezra Mpyisi yatabarutse mu minota micye ishize ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024. "Aratabarutse pe. Mu kanya gashize". Ni amagambo InyaRwanda yatangarijwe n'inshuti y'umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi wakoreye Imana mu mbaraga ze zose kuva mu busore bwe kugeza ku munsi we wa nyuma.
Pastor Mpyisi yabonye izuba ku ngoma ya Musinga ku itariki ya 19 Gashyantare mu 1922, akaba yaburaga iminsi 23 gusa akuzuza imyaka 102. Yavukiye hafi y' i Nyanza, i Bwami ku marembo y'u Rwanda. Yakoreraga umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi.
Ni byinshi azibukirwaho birimo kuba ari mu bashyize Bibiliya mu rurimi rw'Ikinyarwanda, kuba yarabaye Umujyanama w'Umwami Mutara III Rudahigwa, kuba ari we Mudivantise wa mbere wabonye 'License', kunyomoza abavuga ko nta muntu urenza imyaka 100, n'ibindi. Yari inzu y'ibitabo n'umugishwanama ukomeye.
3.     Cherissa Tona
Uwanjye Cherissa Tona wari umwe mu baririmbyi b'inkingi ya mwamba mu itsinda rya Healing Worship Ministry akaba n'umuvandimwe wa Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, afite imyaka 23 y'amavuko.
InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Cherissa yizihije isabukuru y'amavuko, hanyuma inshuti ze zikomeza kumufasha kuyizihiza kugeza kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024 ari nabwo yasohokanaga n'inshuti ze.
Ubwo yari kumwe n'inshuti ze yakomezaga kuzibwira ko ashaka kujya kwifatanya na Korali, mu gihe yiteguraga kugenda abanza kunyura mu bwiherero. Ariko, inshuti ze zakomeje kubona ko yatinze, zitangira kwibaza uko byagenze, bagiyeyo basanga niho yaguye.
4.     Amb. Mukaruliza MoniqueÂ
Ambasaderi Mukaruliza Monique wabaye mu nzego zitandukanye nkuru z'igihugu, yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.
Mu ntangiriro za Werurwe, Perezida Kagame yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi (Ambassador at large) ushinzwe gahunda zo kwihuza kw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ari Umujyanama.
Ni we wabaye Minisitiri wa Mbere w'u Rwanda mu Muryango wa Afurika y'Ibihugu by'Iburasirazuba, EAC. Izo nshingano yazikoze guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.
Mukaruliza yabaye Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Yanabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia no muri Malawi ubwo yari avuye ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali.
Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 yari ahagarariye by'agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y'aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.
Yari afite ubunararibonye mu bucungamari n'ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w'imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw'imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y'imbere.
Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk'umugenzuzi w'imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w'imari mu kigo cy'impfubyi, Village d'Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.
5.     Anne Mbonimpa
Anne Mbonimpa wari umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry'Umupira w'Amaguru w'Abagore mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba yaranakiniye amakipe atandukanye, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu taliki ya 9 Ugushyingo 2024. Amakuru avuga ko Mbonimpa Anne yapfuye urupfu rutunguranye kuko atari arwaye.
Usibye kuba Anne Mbonimpa yari umukozi wa FERWAFA mu bijyanye no guteza imbere umupira w'amaguru w'Abagore ahubwo yanakinnye mu makipe atandukanye ndetse aba n'umutoza.
Yakiniye amakipe arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma. Mu mwaka ushize, yari umwe mu batozaga APR WFC bayifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
6.     Martin Mateso
Umunyamakuru Martin Mateso wakoreraga umwuga mu Bufaransa, yitabye Imana afite imyaka 70.
Mateso wakoreye ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Televiziyo Rwanda na TV5 Monde, bivugwa ko yitabye Imana tariki 20 Ukwakira 2024 ubwo yari yaje mu Rwanda, azize indwara y'umutima.
Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko Mateso yari yaje mu Rwanda kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 70. Martin Mateso yari atuye mu Bufaransa aho yageze muri Mata 1994.
Ntamuhanga Ningi Emmanuel wakoranye na Mateso, yigeze kuvuga ko Mateso yakundwaga cyane kuri Radio Rwanda kubera uburyo yavugaga neza Igifaransa.
Ni umwe mu bakoze umwuga w'itangazamakuru ari n'umuhanzi, aho azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo 'Bibiyana', 'Amagorwa yo mu rugo', n'izindi.
7.     Dr Adel Zrane
Uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, yitabye Imana aguye mu rugo iwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024.
Amakuru InyaRwanda ifite ni uko uyu mutoza yitabye Imana ubwo yari mu rugo iwe aho abakinnyi na 'staff' babibwiwe ubwo berekezaga mu myitozo ku wa Kabiri bagahita basubira iwabo.
Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n'Umutoza mukuru w'Umubiligi, Patrick Aussems.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy'Igihugu na Community Shield ari kumwe n'Umubiligi Sven Vandenbroeck.
Uyu mutoza yakoranye kandi n'Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy'Igihugu na Community Shield.
Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y'iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n'Ikipe y'Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.
8. Mungo Jitiada 'Vigoureux'Â
Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka 'Vigoureux', uzwiho kuzamura abakiri bato mu mupira w'amaguru, yitabye Imana nyuma y'uburwayi yari amaranye igihe kinini.
Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko uyu mutoza afite uburwayi bwo kubura amaraso na hépatite C kugeza ubwo kuva mu nzu byabaye ikibazo gikomeye.
Ubu burwayi bwagendaga buhinduka kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagiraga 'paralysie', ikindi gihe kakabyimba. Nk'abandi barwaye bose ngo iyo yabonaga abamusura bakamuganiriza yasaga n'ugaruye agatege ariko nyuma bikongera bigasubira irudubi.
Inkuru y'incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, ko uyu mugabo yamaze kwitaba Imana.
Vigoureux ni umwe mu batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, wari uzwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato bakavamo abakomeye. Yakiniye Etincelles FC igishingwa mu 1980.Â
Mu Rwanda hari amazina y'abakinnyi bakomeye bamunyuze mu biganza nka Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Nizeyimana Mirafa n'abandi benshi.
9. Mukonya
Myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga agonganye n'umunyezamu akamira ururimi.
Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yakinaga umupira bisanzwe i Mageragere agongana n'umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura ariko biranga birangira yitabye Imana. Yahise yihutanwa CHUK ari naho yaje gushiriramo umwuka.
Mukonya yakinaga muri AS Kigali yagiyemo avuye muri Kiyovu Sports nubwo shampiyona ishize atabonye umwanya uhagije wo gukina.
 Â