Iyo urebye ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bigora benshi kumva ukuntu abayigizemo uruhare ubu bidegembya, ndetse ukaba wagirango bafite ikindi gitinyiro.
Abateguye uyu mugambi wa Jenoside bari barashoboye kumvisha abazawushyira mu bikorwa ko ntawe uzabahanira kwica Umututsi, kuko ari ugukiza igihugu 'umwanzi'. Ikindi bumvaga ntawahanisha 'rubanda nyamwinshi' urwo kwicwa, cyangwa ngo ubone gereza ubakwizamo. Aha rwose baratsinze kuko kubahana byabereye igihugu ihurizo, bisaba ubushishozi no kwihangana bidakunze kuboneka henshi muri iyi si.
Nyuma yo guhagarika iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bushya bwanze ko habaho kwihorera. Bwahisemo 'ubutabera bwunga', bisobanuye guhana yego, ariko ukagira n'ibyo wirengagiza, ugamije gusubiranya umuryango nyarwanda. Nguko uko abicanyi bashishikarijwe kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi, abacitse ku icumu nabo basabwa gushinyiriza no gutanga imbabazi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye kubabarira no kubana n'ababagize imfubyi, abapfakazi n'incike. Uretse ko nta n'andi mahitamo bari bafite, ariko bumvise bwangu inama z'ubuyobozi( bwabarokoye), mu yungu zo kubaka igihugu gishya cyiza. Icyo abarokotse basabaga gusa, n'ubu basaba, ni uko amategeko yabarinda, ubuzima bwabo nabwo bukagira igitinyiro.
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo basabye imbabazi bya nyirarureshwa, bahabwa ibihano mu by'ukuri bitajyanye n'uburemere bw'ubunyamanswa bakoze. Imbabazi bahawe bazifashe nko kubatinya cyangwa kubingingira kubana n'Abatutsi. Abo bigumaniye ingengabitekerezo yo gutsemba icyitwa Umututsi. Nibo mwumva bica buri munsi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu Rwanda, bakabatemera amatungo, bakabangiriza imyaka, n'ubundi bugome bwaranze kuva kera abajenosideri.
Â
Imibare itangwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yerekana ko magingo aya hejuru ya 70% by'ibyaha urwo rewego rukurikirana, bifitanye isano no guhohotera abacitse ku icumu ndetse n'ingengabitekerezo ya jenoside!
Â
Abanyamakuru bakurikiranira hafi ubu bugizi bwa nabi, bagaragaza ko ababukora n'ubundi ari ba bandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ( cyangwa ababakomokaho) , bafunzwe igihe gito, bagasohoka muri gereza bumva no kuba barafunzwe ubwabyo hari abarokotse bagomba kubyishyura.
Â
Mu gihe kiri imbere hari abajenosideri bazafungurwa igihiriri, doreko n'abakatiwe imyaka 30 izaba irangiye. Hari impungenge rero ko ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwazarushaho kwiyongera, mu gihe hatafatwa izindi ngamba, zituma abo bajenosideri bahurwa burundu ingeso y'ubwicanyi.
Â
Icyakora, ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango w'irahira rya Perezida na Visi-Perezida b'Urukiko rw'Ikirenga, bakaba n'abayobozi b'urwego rw'ubutabera bw'uRwanda muri rusange, ryagaruriye icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Kagame yagize ati: Ubutabera bugomba gufasha kurangiza ikibazo cy'ubugizi bwa nabi bukorerwa abarokotse, basangwa mu ngo zabo bakicwa. Ubutabera nibutabikora izindi nzego zizabikora. Mbabwije ukuri, ndabyatuye, mubyumve neza'.
Â
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanzwe bizera bikomeye ubuyobozi, kandi koko indashima niyo yakwirengagiza uburyo Leta ikora uko ishoboye ngo ubuzima bw'abarokotse bube bwiza. Haba mu kubavuza, kubafasha kwiga, kubabonera amacumbi n'ibindi byinshi kandi byiza.
Â
By'umwihariko kandi, abarokotse bafitanye igihango n'inzego z'umutekano. Aha rero ni naho bashingira bizera ko n'ubwo izindi nzego zabigiramo intege nkeya, ingabo zabarokoye, zo n'ubundi zizakomeza kubarindira umutekano, ku kiguzi byasaba cyose.
Â
Nk'iyo hari umugizi wa nabi urasiwe mu cyuho, usanga hari abavuza induru ngo uburenganzira bwa muntu ntibwubahirijwe. Iyo hari uwatawe muri yombi kubera guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu biradogera ku maradiyo mpuzamahanga. Ni byiza rwose ko habaho ubushishozi kugirango hatagira urenganywa.
Â
Ariko se, iyo hari uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe, kuki tutajya twumva za Amnesty International, Human Rights Watch n'izindi 'mpirimbanyi' z'uburenganzira bwa muntu zitabaza? Ese hari amaraso arusha ayandi agaciro?
Â
Igihe rero kirageze ko, nk'uko uRwanda rusanzwe ruzwiho kwishakira ibisubizo, n'ikibazo cy'ihohoterwa ry'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kibonerwa umuti ukwiye kandi urambye, uko waba usharira kose, hatitawe ku nduru z'abatatwifuriza igihugu buri wese atewe ishema no kubamo.
Â
Ubundi byakabaye byiza cyane Abanyarwanda tubanye mu bumwe, mu rukundo rwa kivandimwe. Ariko niba hari abakibwira ko uru Rwanda barufiteho uburenganzira kurusha abandi, abo tugomba kurubanamo ku bwo kubaha itegeko.
The post Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga appeared first on RUSHYASHYA.