Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw'Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), Serge Brammertz yashyirizaga raporo y'imikorere Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yavuze ko hatahuwe umugambi wo guha ruswa cyangwa gutera ubwoba bamwe mu bahoze ari abatangabuhamya b'ubushinjacyaha, ngo bisubireho, bashinjure abaregwa, maze abahamwe n'ibyaha basabe gusubirishamo imanza, bibe byanabaha amahirwe yo guhinduka abere.

Ibyo ngo byagaragaye ubwo umujenosideri Gerard Ntakirutimana yasabaga gusubirishamo urubanza rwe, ariko Urugereko rw'ubujurire rukabitera utwatsi rumaze kuvumbura ko hari abatangabuhamya bahawe ruswa ngo bavuguruze ibyo babwiye urukiko mbere. Byongeye kandi kuboneka ubwo hasabwaga kuburanisha bundi bushya urubanza rwa Augustin Ngirabatware. Abatangabuhamya 5 gutahuweho kurya ruswa, bituma isubirishwamo ry'urubanza rihagarikwa, maze Ngirabatware agumishwa ku gihano cyo gufungwa imyaka 30.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yasobanuye ko urwo rwego rwafashe ingamba zo kubungabunga imyanzuro Urukiko rwamaze gufata mu manza z'abajenosideri.

Mu cyegeranyo cye kandi, Serge Brammertz yavuze ko hirya no hino ku isi hari abantu nibura igihumbi(1.000) bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe, nk'uko bigaragazwa n'ibimemetso byakusanyijwe n'ibiro bye.

Aha, Bwana Brammertz yibukije ko ibihugu byose bifite inshingano zo gufata abo bantu bagashyikirizwa ubutabera, bwaba ubw'ibyo bihugu, ubwa IRMCT, cyangwa ubw'uRwanda, kuko jenoside ari icyaha cyakorewe inyokomuntu aho iva ikagera, abayigizemo uruhare rero bakaba bagomba kubihanirwa byanze bikunze.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yasobanuye ko urwo rwego rutazazuyaza mu gufasha ibihugu byifuza gushyikiriza ubutabera abo bantu, haba mu kwegeranya ibimenyetso, kubaburanishiriza muri ibyo bihugu, kubohereza Arusha cyangwa mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, yanagarutse ku mujenosideri Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afrika y'Epfo muw'2023, ubu akaba amaze umwaka n'igice aburana ngo atoherezwa Arusha cyangwa mu Rwanda. Bwana Brammertz yasobanuye ko umwanzuro uzafatirwa Kayishema uzashingira ku bushake bwa politiki bw'abategetsi b'Afrika y'Epfo. Twibutse ko Fulgence Kayishema aregwa uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kivumu(Kibuye), by'umwihariko abasaga 2.000 basenyeweho kiliziya ya Paruwasi ya Nyange.

Kuva rwashyirwaho muw'2010, uru Rwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), buri mwaka rushyikiriza icyegeranyo Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, cyerekana uko gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihagaze.

Icyakora, hashize imyaka myinshi amahanga anengwa kugenda biguruntege mu gufata no gushyikiriza ubutabera abajenosideri bakinyanyagiye mu bihugu byinshi, biniganjemo ibyo muri Afrika. Biragaragaza rero ko bwa bufatanye hagati y'Abanyafrika ubwabo bukiri mu magambo kurusha mu bikorwa.

The post Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw'Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-batanze-ubuhamya-bushinja-mu-rukiko-mpuzamahanga-rwarusha-barahabwa-ruswa-ngo-bahindure-imvugo-bityo-abajenosideri-bagirwe-abere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-batanze-ubuhamya-bushinja-mu-rukiko-mpuzamahanga-rwarusha-barahabwa-ruswa-ngo-bahindure-imvugo-bityo-abajenosideri-bagirwe-abere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)