BDF yakanguriye abayoboke b'ishyaka PSD kuyigana no kugira uruhare muri gahunda ya NST 2 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byavuye mu mahugurwa y'abayoboke b'ishyaka PSD yabaye ku wa 28 Ukuboza 2024.

Yari agamije kwigisha uruhare rw'abagore n'urubyiruko rw'abayoboke b'iri shyaka mu ishyirwamubikorwa ry'umurongo wa politiki n'intego by'ishyaka mu kuryubaka no kubaka igihugu muri rusange.

Abayitabiriye basobanuriwe serivisi za BDF, ubwoko bw'inguzanyo itanga, ndetse n'uburyo yishingira abantu mu bigo by'imari kugira ngo bahabwe inguzanyo zo gukora imishinga yabo.

By'umwihariko abagore n'urubyiruko bashobora kwishingirwa kugeza kuri 75% by'amafaranga ukeneye mu mu mushinga wawe, mu gihe abagabo ari 50%.

BDF kuva yatangira imaze gufasha imishinga ibihumbi 18,063.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n'Iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent, yavuze ko guteza imbere urubyiruko n'abagore by'umwihariko biri muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2).

Yabakanguriye kandi gukora ku mishinga ijyanye n'urwego rw'ubuhinzi ndetse na serivisi kuko ari byo bitanga akazi kenshi kandi bigira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

Yagize ati 'Mu mibare iherutse gusohoka igaragaza ko ubukungu bwazamutseho 8.1%, urwego rw'ubuhinzi rwagizemo 24% mu gihe inganda ari 20%. Navuga ngo tugomba guha ubutabera urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi tugashyiramo ishoramari rihagije.'

Yongeyeho kandi ko kandi bakwiye kureka kumva amakuru avuga ko BDF idatanga amafaranga kuko atari byo.

Ati 'BDF ntabwo ari cyo kigo cy'imari cyonyine gikora, dufite abafite imishinga n'abagomba gutanga amafaranga hagati tukagira BDF nk'umuhuza. Niba amafaranga BDF yashoyemo arangiye amabanki ntabwo amafaranga yarangiye.'

Umuyobozi w'urwego rw'Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye (GMO), Rurihose Florien, nawe yasabye abitabiriye amahugurwa gukora imishinga itamenyerewemo abagore nk'inganda n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Uburinganire muri PSD, Uwanyirigira Gloriose, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije kongerera abagore ubumenyi n'ubushobozi mu rwego rwo kwiteza imbere kuko iterambere ry'umugore ari iterambere ry'igihugu.

Yagize ati 'Turifuza ko umugore wo muri PSD abanza kwigira akamenya no kwiteza imbere ni nayo mpamvu twatumiye BDF, kugirango tubatoze kwihangira imirimo, kumenya gukora mbese bakagira ubushobozi'

Umuyobozi wungirije w'ishyaka rya PSD avuga ko aya mahugurwa agiye kuba imbarutso y'iterambere ku bahuguwe ndetse n'imiryango yabo.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n'abagore bahagarariye abandi ku rwego rw'akarere ndetse n'urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu muri PSD.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yasabye urubyiruko n'abagore kwirinda kumva amakuru y'uko BDF idatanga amafaranga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bdf-yakanguriye-abayoboke-b-ishyaka-psd-kuyigana-no-kugira-uruhare-muri-gahunda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)