Benshi barandambagizaga ariko mbivamo – Soeur Uwamariya ku rugendo rwe mu kibikira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Soeur Uwamariya usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri ry'Abakobwa rya College St. Bernard Kansi riherereye mu Karere ka Gisagara, ni umubikira w'Umu-Bernardine wanashinze 'Famille Esperence', umuryango wagize uruhare runini mu kubaka umuryango uhamye.

Yabigarutseho ku wa 25 Ukuboza 2024 ubwo yari mu kiganiro kuri RBA.

Uretse kuba ari n'umurezi, akora n'ubutumwa busanzwe bujyanye n'Iyobokamana no gufasha abantu, umuhamagaro amazemo imyaka 27.

Yavukiye i Jali mu Karere ka Gasabo, nyuma iwabo baza kwimukira mu Karere ka Nyarugenge hafi ya Nyabugogo.

Yinjiye muri 'Couvent' ku wa 25 Ukwakira 1994. Icyo gihe yasengeraga muri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali.

Yasezeranye kwiha Imana bwa mbere ku wa 15 Kanama 1997 nyuma y'imyaka itatu ahabwa amahugurwa atandukanye. Yinjiriye mu yahoze ari Butare muri Huye y'ubu nyuma mu 2000 asezerana amasezerano ya burundu.

Icyakora mu mutima we yiyeguriye Imana burundu ubwo yari afite imyaka 22 mu 1992. Icyo gihe yari arangije amashuri yisumbuye ndetse afite n'akazi muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo.

Abajijwe icyatumye afata icyo cyemezo kitumvikanaga mu bo mu muryango we, Sœur Uwamariya yagize ati 'Imana ni yo idutora ikaduhamagara. Iyo itubwiye ko idukunda ishimishwa ko natwe tuyiha igisubizo cya Yego. Numvise ijwi ry'Imana mu mutima wanjye ngerageza gusenga, kugisha inama, umunsi ugeze mfata icyemezo.'

Ni ibintu bitari byoroshye kuko ubwo yatekerezaga kwiha Imana hari mu bihe u Rwanda rwari mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi na we kandi afite abe benshi bishwe muri Jenoside, asabwa gushaka umugabo akagura umuryango.

Ati 'Hari mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi maze gupfusha abantu benshi nsigaranye bake cyane, na bo bafite ibibazo byinshi. Nubwo hari abamfashije muri urwo rugendo nka murumuna wanjye, ariko hari abatarabyumvaga bashakaga ko nshyingirwa nkabyara, nkagira umuryango. Byarumvikanaga cyane nk'umukobwa muto usigaye mu muryango muri bake basigaye, Urumva abantu baba bakwitezeho byinshi.'

Uretse abo mu muryango we n'umukunzi we ntabwo yabyumvise, kuko yatekerezaga ko we na Uwamariya w'icyo gihe bagombaga gushinga urugo ariko byose abitera umugongo.

Ati 'Icyo gihe nari mfite n'inshuti [z'abahungu] zansabaga ko twaba inshuti (fiancé) nk'umuntu muto ariko mbivamo, bose mbasezeraho njya kwiha Imana, kandi numva nishimiye umuhamagaro wanjye. Nta n'ubwo nari mfite umwe wandambagizaga bari benshi ariko abo bose nababwiye ko mfite igitekerezo cyo kwiha Imana.'

Agaragaza ko umuryango ari wo shingiro kuri sosiyete n'umuryango mugari, akabishimangiza na Bibiliya, aho iki gitabo gitagatifu kigaragaza uburyo Imana yaremye umugabo n'umugore ikabaha umugisha, ikabasaba kororoka bakagenga Isi.

Ati 'Ishingiro ry'umuryango ni Imana ubwayo kuko ni yo yawuremye. Ni yo mpamvu urugo rutagira Imana rudashobora kuramba kuko yawuremye mbere. Kuri njye umuryango ni ho byose bitangirira. Iyo umuryango ari mwiza, abana, igihugu, sosiyete n'ibindi byose biba byiza.'

Agaragaza ko iyo yitegereje umuryango w'ubu, ababazwa cyane no kubona harimo ibibazo byinshi, ariko akagira icyizere ko bizagenda neza kuko hari n'imiryango ibayeho neza.

Ku bijyanye n'abababaye bafite ibibazo byinshi, nk'uburwayi n'ibindi, agaragaza ko bakwiriye gukomera kuko na Yezu yavukiye mu bibazo ariko agahangana na byo.

Ati 'Yezu ntiyavukiye mu bitaro. Ntiyavukiye aheza ahubwo yavukiye mu kirugu, mu bukene, mu mbeho. Ntabwo byari bimworoheye. Nubwo waba ubabaye Imana izi mu mateka yawe komera muri kumwe.'

Umuyobozi w'Ishuri ry'Abakobwa rya College St. Bernard Kansi riherereye mu Karere ka Gisagara yagaragaje ko yari afite abasore benshi bamurambagiza ariko byose abitera umugongo yiha Imana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/benshi-barandambagizaga-ariko-mbivamo-soeur-uwamariya-ku-rugendo-rwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)