Bien-Aim yataramanye na Sean Paul muri Tanza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bien-Aimé Baraza yagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe yagize kuri we yo kubasha gutaramana na Sean Paul, ni mu gihe bagenzi be bo mu itsinda rya Sauti Sol bari i Kigali mu gitaramo gikomeye bakoze ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024. 

Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali; ndetse ubwo Sauti Sol yageraga i Kigali yavuze ko Bien-Aimé Baraza batabashije kuzana na mugenzi wabo, kuko afite ibitaramo mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania.

Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Nerea' rimaze iminsi rikora ibitaramo mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gushyira akadomo ku rugendo rw'abo rw'imyaka 17 ishize bari mu muziki.

Bombi bari kumwe batanze ibyishimo, ariko ni gacye bagiye bagaragara batari kumwe nk'uko byagenze mu gitaramo bakoreye i Kigali, ubwo baririmbaga batari kumwe na Bien-Aimé Baraza, ufatwa nka kizigenza muri iri tsinda.

Sean Paul wamamaye mu njyana ya Dancehall, ubwo muri Tanzania yavuze ko nta muhanzi n'umwe w'aho azi, ariko ko yifuza gukorana indirimbo n'umwe mu babishaka; hari mu kiganiro yagiranye na Bongo 5.

Bien-Aimé Baraza yari aherutse kugaragaza ko uko byagenda kose azataramira muri Tanzania, ndetse ntiyigeze yamamaza igitaramo cyabo i Kigali.

Sauti Sol ni itsinda ryagwije ibigwi mu muziki w'Afurika; ryatanze ibyishimo kuri Miliyoni z'abantu hirya no hino ku Isi utabigiwe no mu Rwanda. Ni inshuti z'u Rwanda, ndetse bari no ku rutonde rw'ibyamamare byise izina abana b'ingagi mu mwaka wa 2022.

Bien-Aime Baraza we yanasohoye inyandiko yavuzemo amasomo yigiye muri Siporo yakoranye na Perezida Kagame, uko bakiriwe mu muhango wo Kwita Izina n'ibindi.

Sauti Sol yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 4 Nzeri 2022, mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, bahuriyemo n'umunya-Senegal, Youssou N'Dour.

Ku wa 4 Ugushyingo 2023, iri tsinda ryakoze igitaramo cyo gusezera ku bafana babo cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Icyo gihe, ibihumbi by'abafana banze kwakira ko batandukanye burundu, biyemeza kuzongera gukora igitaramo nk'iki.

Sauti Sol yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nerea'.  Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka 'New Year Eve Countdown 2018' cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise 'Live and Die in Africa' cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Sauti Sol igizwe n'abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master's barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae'.

Bien-Aime Baraza yahuye na Sean Paul ari kumwe n'umugore we bamaranye igihe mu rugendo rw'umuziki

Bien-Aime Baraza ntiyabashije kugera i Kigali, mu gihe bagenzi be barimo bataramira mu nyubako ya Kigali Universe

Willis Austin Chimano, umunyamuziki uri mu bakomeye muri Sauti Sol yongeye gutaramira i Kigali 

Polycarp Otieno, azwiho ubuhanga mu gucuranga guitar bituma umubare munini umuhanga ijisho

 

Delvin Savara Mudigi yaririmbye muri iki gitaramo cyashyize akadomo ku rugendo rwabo

Delvin Savara Mudigi ari kumwe n'umuhanzikazi Ariel Wayz nyuma yo guhurira ku rubyiniro 

Iradukunda Bertrand usanzwe ari umunyamakuru wa Power Fm, niwe wayoboye iki gitaramo

 

Drama T wamamaye mu Burundi binyuze mu ndirimbo zirimo 'Kosho' yatunguranye muri iki gitaramo

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin ari mu bitabiriye iki gitaramo 

Mike Kayihura yisunze indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye yataramiye muri Kigali Universe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149125/bien-aime-yataramanye-na-sean-paul-muri-tanzania-bagenzi-be-bari-i-kigali-amafoto-149125.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)