
Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti 'Rwanda, la vérité sur l'Opération Turquoise: Quand les archives parlent'.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, umunyamategeko Richard Gisagara wanaburanye urwo rubanza yagaragaje ko icyo cyemezo gishimishije, bijyanye n'uko bari bamaze imyaka 12 basaba ko no mu Bufaransa hahanwa icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati 'Ni inzira ndende twanyuzemo kuva mu 2013 kugeza mu 2015 ubwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwategekaga u Bufaransa gushyiraho itegeko, kugeza mu 2017 ubwo ryashyirwagaho. Icyakora kuva ubwo kugeza uyu munsi nta muntu wari wagahamijwe icyaha. Ubu rero icyaha cyafashe aba mbere barimo Charles Onana na Damien Serieyx wakosoye iki gitabo cye.'
Me Gisagara yavuze ko icyo cyemezo cy'urwo rukiko rwo mu Bufaransa gikwiriye kubera urugero n'abandi bagize iki gihugu kiyobowe na Emmanuel Macron indiri y'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu iburana rya Charles Onana, uyu munya-Cameroun w'Umufaransa yari yaherekejwe n'abantu cyane cyane bafite aho bahuriye no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Me Gisagara akavuga ko no kuri iyi nshuro ari ko byari binameze mu gusoma urubanza.
Ati 'Bari benshi cyane. Bari buzuye no hanze. Bari batangiye kongera kugerageza gukora imyigaragambyo, ariko abapolisi baba hafi hirindwa ko bateza akavuyo. Mu cyumba na bwo bari benshi cyane. Icyemezo kimaze gutangazwa ntabwo babyishimiye, bagiye hanze batuka u Bufaransa n'u Rwanda ariko abapolisi baba hafi.'
Me Gisagara yagaragaje ku mategeko ahana abarengera cyangwa bakoresha nabi uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, iyo uhamijwe ibyaha ari ubwa mbere bimubayeho, igihano kiba kidakakaye, igikomeye bikaba icyasha ku wagikoze kuko hari byinshi abura.
Ati 'Nta muntu wongera kuguha ijambo, ntuca kuri za televiziyo zizwi zikomeye, ntiwongera gutanga ibiganiro mbwiraruhamwe.'
Charles Onana yahanishijwe gutanga ihazabu ya 8400 by'Amayero, akaba afite iminsi 120 yo kuba yayatanze, yayirenza agafungwa iminsi 120 bikaba uko no kuri mugenzi we, Damien Serieyx wahanishijwe ihazabu ya 5000 by'Amayero.
Me Gisagara ati 'Icya ngombwa ni uko Charles Onana yahamijwe icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, na we bikazamugiraho ingaruka mu byo yakoraga na cyane ko nta kandi kazi yari afite uretse gutangaza ibisebya u Rwanda cyangwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Onana na Serieyx kandi bategetswe guha indishyi y'ibihumbi 11 by'Amayero imiryango itandukanye yatanze ikirego, arimo 1000 bazaha IBUKA France, 2000 azahabwa LICRA, 2000 azahabwa CRF, 2000 bazaha CPCR, 2000 bazaha Survie, 1000 bazaha FIDH na 1000 bazaha LDH.
Icyakora Charles Onana yagaragaje ko azajurira nubwo atahise abikora ku mugaragaro, Me Gisagara akavuga ko icyari ingenzi kwari ukumuhamya ibyo yakoze, icyemezo kizabaha uburyo bwo gukumira ko uyu mugabo yakomeza gukora mu nkovu u Rwanda.