Ibi bikoresho byatanzwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira mu Kagari ka Gati.
Ni igikorwa cyari kigamije kunganira Leta mu kugeza amashanyarazi ku baturage no guteza imbere ikoreshwa ry'imbabura zifasha kugabanya ibicanwa ndetse n'ingaruka z'imyotsi ku buzima.
Umuhango wo gushyikiriza abaturage ibi bikoresho witabiriwe n'inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA), Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza, Energy Private Developers (EPD) ndetse n'abaturage b'uturere twagenewe iyi nkunga.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, yavuze ko iyi nkunga igamije gufasha abaturage kubona umucyo mu ngo zabo, abana bakiga neza, kandi haterwa intambwe yo kurengera ibidukikije.
Yagize ati "Ibi twabitekereje tugamije kugira ngo mugire umucyo mu rugo, abana babashe kwiga, mucane neza kandi mudahenzwe, ariko munarengera ibidukikije. Tuzi ko mugicana inkwi ariko kandi mugomba kurengera ibidukikije, ni yo mpamvu twabahaye aya mashyiga ngo mubashe gucana ariko murengera ibidukikije."
Energy Private Developers na MININFRA bashima ubufatanye bwa BK Foundation
Umuyobozi Mukuru wungirije wa EPD, Uwizeye Jean Claude, yavuze ko ihuriro ryabo rigizwe na kompanyi zigera kuri 200 zikora mu bijyanye n'ingufu zirimo izikomoka ku zuba, ku mazi, ibicanwa, n'abashakashatsi muri urwo rwego; aho bose barajwe ishinga n'iterambere ry'Abanyarwanda mu by'ingufu.
Yavuze ko biyumvamo umuhate wo gushyigikira gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi kuri bose, ari nayo mpamvu batekereje kwihuza na BK Foundation kugira ngo batange umusanzu wabo kuri icyo kibazo.
Ati 'Twashatse uburyo bwo kugira ngo namwe mutaragerwaho n'amashanyazi, muzinjire mu minsi mikuru mucaniwe, mufite urumiri.''
Yakomeje ashima BK Foundation yabateye ingabo mu bitugu kugira ngo iki gikorwa kigerweho, aho bo batanze 30% naho BK Foundation igatanga 70% by'igiciro cy'igikorwa cyose.
Ati 'Mu bihe bishize twakoraga bitugoye, aho byadusabaga kwisunga abaterankunga bo hanze, ariko ubu BK Foundation iradufashije kandi turayishima cyane, bizatuma dufatanya na Leta kugera kuri NST2 ndetse tunagere kure muri 2050.''
'Turahamagarira n'abandi bikorera, kugera ikirenge mu cya BK Foundation bagafasha mu kurengera ibidukikije.''
Umuhuzabikorwa w'ishami rishinzwe ingufu muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Nirere Marion, yavuze ko ibikorwaremezo by'ingufu ari ikintu gikomeye cyane kandi gihozwaho ijisho n'igihugu, ndetse ko urwego rwose rutanzemo umusanzu ruba rukoze ikintu cyiza kandi kizana impinduka.
Ati 'NST1 twayisoje tutageze ku ntego, kuko turi kuri 77%, ariko turifuza ko nibura mu 2029, Abanyarwanda bose bazaba bacana kuko tuzi ko aho umuriro wageze impinduka zigaragara.''
Yongeyeho ati 'Turifuza kugera kure hashoboka, ni nayo mpamvu dusaba ko n'abandi bikorera barebera kuri BK Foundation tugakameza gutera imbere.''
Bamwe mu baturage batangiye gusogongera ku byiza by'ibi bikoresho, babwiye IGIHE ko byamaze guhindura ubuzima bwabo, bashima abafatanyabikorwa babibagejejeho barangajwe imbere na BK Foundation.
Nkundakozera Felix, umwe muri bo, ati 'Nari nituriye ku gishanga muri 'Gahuru' none umucyo waransanze, iwacu harabona, kandi ni ubuntu kuko bambwiye ko ncana umuriro w'izuba. Uretse icyo, twajyaga tugura inkwi za 1500 Frw tukazicana iminsi itatu gusa, none twahawe imbabura irondereza bikatwungura, ubu izo tuzicana hafi ibyumweru bibiri.''
Mugenzi we witwa Twagirimana Anne Marie, nawe yavuze ko umurasire yahawe watumye abana be biga, ubu bari kwigira ahantu habona dore ko bari no mu bizamini, yongeraho ko n'imbabura yahawe igiye kubakiza indwara z'ubumekero ziterwa n'imyotsi kuko batandukanye nayo.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kajyambere Patrick, yasabye abaturage kuzafata neza ibikoresho bahawe kugira ngo indi nkunga izaboneka ntizaze ije gusubira ku bahawe mbere, ahubwo izajye ku bandi bataragerwaho.
Kugeza ubu, imibare itangwa na Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko gahunda ya NST1 yarangiye abagerwaho n'amashanyarazi ari 77%, intego ikaba ari uko mu 2029 bazagera ari 100%, aho abazaba bagerwaho n'umuyoboro mugari (on grid) bazaba 75%, naho abazaba bacana bakoresheje izindi ngufu bakazaba ari 25%.