Blinken yasabye Tshisekedi gusenya FDLR nk'izingiro ryo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri icyo kiganiro bakoreye kuri telefoni ku wa 27 Ukuboza 2024, Blinken yasabye ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyira imbaraga muri gahunda yo 'kurandura umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagahungira muri RDC aho bakomeje guhungabanya umutekano w'Akarere by'umwihariko u Rwanda.

Blinken yabwiye Tshisekedi ko kugira ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bwa RDC, iki gihugu gikwiriye gushyira imbaraga mu kubahiriza amasezerano ya Luanda na Kenya ashyira imbere ibiganiro ku mpande zihanganye.

FDLR yahawe urubuga na RDC ndetse ingabo zayo zivangwa n'igisirikare cy'iki gihugu, aho bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano w'abaturage, by'umwihariko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi.

Ni ibintu umutwe wa M23 uhora urwana ugaragaza ko utazigera wemera kurebera ko abo baturage bakomeza kwicwa bazira uko bavutse.

Aho gukemura ibyo bibazo RDC ikagaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana rufasha M23 mu guteza umutekano muke.

Ni ibintu u Rwanda rwamaganira kure, rukaragaza ko ibyo ari ukwihunza inshingano zo kurindira umutekano abaturage bayo no gushyira mu bikorwa ibyo amasezerano ya Luanda n'aya Nairobi asaba.

U Rwanda kandi rushinja RDC guha indaro FDLR ubarizwamo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rugaragaza ko kuganira na M23 nk'uko ayo masezerano abiteganya ari cyo kizashyira iherezo mu bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu RDC idakozwa ikavuga ko M23 ari umutwe w'iterabwoba, ko itazigera iganira na yo.

Ibi ni na byo bituma uyu mutwe ugaragaza ko nubwo urajwe ishinga n'ibiganiro, nibitaba uzaharanira uburenganzira bwawo n'ubw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu nzira zose bizacamo kabone nubwo byawusaba gutanga ubuzima.

Ku wa 15 Ukuboza 2024 hari hateganyijwe isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agamije kugarura umutekano mu Karere, icyakora ntibyaba.

RDC yashinje u Rwanda kuba nyirabayazana ku isubikwa ry'icyo gikorwa ngo kuko rwasabye ibitari byitezwe mu nama.

Icyakora ubwumvikane buke hagati y'intumwa za RDC n'u Rwanda bwavutse ubwo hari hagezweho ingingo ya M23, RDC irahira yivuye inyuma ko idashobora kuganira n'uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko izo mpamvu zigamije kwirengagiza ibibazo biterwa na FDLR n'indi mitwe ikorera ku butaka bwayo.

Kuri iyi nshuro Blinken agaragaza ko ibiri kubera muri RDC biri gufata indi ntera aho abaturage benshi bakomeje gukurwa mu byabo bigizwemo uruhare n'iyo mitwe harimo na M23, akagaragaza ko impande zihanganye zikwiriye kuganira ku ngamba zafatwa hashakwa ibisubizo.

Yanashimiye Tshisekedi ku mikoranire ye n'uwahoze ari Perezida wa Kenya, akaba umuhuza mu masezerano ya Nairobi, Uhuru Kenyatta.

Icyakora Kenyatta na we ashyigikiye ko ikizashyira iherezo ku bibazo ari uko RDC yaganira by'ako kanya na M23 nubwo Kinshasa yo itabikozwa.

Mu Ugushyingo 2023 ni bwo u Rwanda na RDC byari byemeranyije ndetse bishyira umukono kuri gahunda igaragaza uko umutwe wa FDLR uzasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge ku mutekano warwo bitewe n'ibibazo biri mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Antony Blinken yaganiriye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/blinken-yasabye-tshisekedi-gusenya-fdlr-nk-izingiro-ryo-gukemura-ibibazo-biri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)