Bruce Melodie mu Kiganiro n'Itangazamakuru:Umwaka w'ubuhanzi, ALBUM 'Colorful Generation,' n'imigambi y'Ahazaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yagaragaye agirana ikiganiro kirambuye n'itangazamakuru. Yari aherekejwe n'itsinda rya 1:55AM riyobowe na Kenny, aho bagaragaje byinshi ku bikorwa bye, by'umwihariko ku bijyanye na album ye nshya yise Colorful Generation, ateganya gushyira hanze.

Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura byinshi byibazwa n'abakunzi b'umuziki kuri Bruce Melodie no gutanga ibisobanuro bihagije ku buryo bwo kwakira no kwitegura iyi album.

Joshua, ushinzwe itangazamakuru muri 1:55AM, yashimiye Bruce Melodie ku mwaka utambutse wuzuyemo ibikorwa bitandukanye by'umuziki by'uyu muhanzi.

Yagaragaje ko uyu mwaka wa 2024 wabaye mwiza kuri we mu rugendo rwe rw'umuziki, cyane cyane mu buryo yakomeje gushyira imbere umwimerere we, ukomeje kumutandukanya n'abandi bahanzi mu gihugu.

Mu ijambo rye, Bruce Melodie yagarutse ku ndangagaciro zimuranga mu muziki, ashimangira ko yinjira mu muziki afite intego yo kuba we ubwe, nta kwigana abandi. Mu magambo ye, yagize ati: 'Sinjya ndirimba nka Yago_pon_dat, kuko buri wese Imana yamuremye afite impano n'umwihariko we.'

Yakomeje avuga ko ibyo avuga cyangwa ibyo akora biba bigamije guharanira iterambere rye, atitaye ku bibazo yatezwa n'abandi.

Ku byabajijwe ku mubano we na Fatakumavuta, Bruce Melodie yahakanye ko hari ibiganiro byihariye bagiranye, ahubwo ashimangira ko ibibazo byavuzwe atari we wabiteye. Yavuze ko atigeze ashaka kujya mu ntambara n'abandi bahanzi, ahubwo yifuza kubaho mu nzira y'amahoro no guhanga ibikorwa byiza by'umuziki.

Muri iki kiganiro, Bruce Melodie yashyize ahagaragara urutonde rw'abahanzi bamunyuze mu 2024. Mu baraperi, yagaragaje ko Riderman, Bushali, na Blue Dogg bagaragaje ubuhanga bwihariye, naho muu bahanzi ba Gospel, yashimye cyane Israel Mbonyi ndetse na Vestine na Dorcas, avuga ko bakoze ibikorwa bifasha imitima y'abakunzi b'injyana zo kuryama no guhimbaza Imana. Ibi byose yabivuze agaragaza icyubahiro afitiye bagenzi be.

Ku bijyanye n'igitaramo cya The Ben cyo kumurika album Plenty Love kizaba tariki ya 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, Bruce Melodie yavuze ko mu gihe yaba ahawe ubutumire, yiteguye kuzakitabira.

Yongeyeho ko gushyigikirana hagati y'abahanzi ari ingenzi cyane mu iterambere ry'umuziki Nyarwanda.

Mu gusoza, mu buryo bwo gutebya, Bruce Melodie yashyize ku rutonde rw'abahanzi bamunyuze uyu mwaka maze avuga ko we ubwe ari uwa mbere kugeza ku wa kane. Yagize ati: 'Abahanzi bitwaye neza ni Bruce Melodie, Bruce Melodie, Bruce Melodie na Bruce Melodie.'

Iri tebya ryamwenyuye abari aho, ariko kandi rikagaragaza icyizere afite mu bushobozi bwe nk'umuhanzi ukomeje kwiyubaka mu buryo bwihariye.

Iki kiganiro cyasize abanyamakuru bishimiye kumenya byinshi ku bikorwa bye n'imishinga y'ejo hazaza, ari nako basobanukirwa byinshi ku mpano n'umwihariko w'umuziki wa Bruce Melodie.



Source : https://kasukumedia.com/bruce-melodie-mu-kiganiro-nitangazamakuruumwaka-wubuhanzi-album-colorful-generation-nimigambi-yahazaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)