Bruce Melodie yageze muri Kenya abisikana na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yitabiriye iserukiramuco rizwi nka 'Raha Fest', ndetse abaritegura batangaje ko yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, mu gihe habura amasaha macye agataramira abakunzi be. 

Bruce Melodie si ubwa mbere ageze muri Kenya. Abategura iri serukiramuco bagaragaje ko yahageze, mu gihe Ya Levis yasohoje imyiteguro ibizwi nka 'Sound Check'.

Ni ku nshuro ya Kabiri ya Levis agiye kwitabira iri serukiramuco; ndetse ku rubuga rwa Instagram bagaragaje ko yasubiyemo zimwe mu ndirimbo ze zamamaye mu bihe bitandukanye ari kumwe n'ababyinnyi basanzwe bakorana.

Ya Levis ari mu bahanzi bakomeye muri iki gihe. Mbere y'uko Bruce Melodie ajya muri kiriya gihugu, yabanje guhura no kugirana ibiganiro n'umugabo uzwi nka 'Smade' washinze iserukiramuco rizwi nka 'Afro Nation' rihuza abahanzi bakomeye ku Isi.

Uyu mugabo ari i Kigali ku butumire bwa Coach Gael; ndetse yakiriwe muri Kigali Universe kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024. Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram, Coach Gael yagaragaje ko yishimiye guhura na Smade, kandi ubumenyi bwe n'ubuhanga bwe, yizeye ko buzabafasha guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.

Bruce Melodie arahurira ku rubyiniro na Ya Levis mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, mu gitaramo kibera mu Mass House, guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Ariko kandi ni igitaramo gicurangamo abarimo Dj Tadgue, Dj Wagzz, Dj Eric MFA, Dj Boss Lady ndetse na Miscta C.

Iri serukiramuco ni ibitaramo ngaruka mwaka bisanzwe bibera muri kiriya gihugu, cyane cyane bigamije gufasha abanyagihugu guherekeza neza umwaka. Byashyizwe mu gihe cy'iminsi itatu, kandi buri muhanzi yahawe umunsi we agomba kuririmbiraho.

Bitumirwamo abahanzi Mpuzamahanga, ndetse n'abandi baba bagezweho muri Kenya, ahanini bagamije kuryanisha n'ibigezweho ndetse n'amahitamo y'ibihumbi by'abafana n'abakunzi b'umuziki babyitabira.

Nyuma y'igitaramo cya Bruce Melodie, ibi bitaramo by'iri serukiramuco bizakomereza ku wa 30 Ukuboza 2024, aho bizaririmbamo BNXN Buju uherutse i Kigali mu gitaramo cya Amstel, aho azataramana na Victony uzaba uvuye i Kigali kuko azahataramira tariki 28 Ukuboza 2024 muri BK Arena, Marioo, Mutoriah, The Orchestra, Sabrina, Njerae, Zeman, Analo Kanga, Zahrie, Iman, Lovince Mackenzie ndetse na Jindi.

Bizakomeza kandi ku wa 31 Ukuboza 2024, abitabiriye bataramirwa na Shenseea, Ali Kiba, Joshua Baraka, Locko, Lil Maina, Fathermoh, Ndovu Kuu, Harry Craze, ndetse na Vic West.

Kuri iriya tariki ni nabwo umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi azaba ataramira muri Kenya, mu gitaramo kizafasha abakristu kwambukiranya umwaka.

Ibi bitaramo byombi bizayoborwa na Azeezah, Adesope ndetse na Shoysydoo. Bigaragara ko tariki 30-31 Ukuboza 2024, kwinjira bizaba kwishyura amashilingi 6,000 [64,192.49 Frw], ni mu gihe ku wa 28 Ukuboza, 30 Ukuboza na 31 Ukuboza 2024, kwinjira ari ukwishyura amashilingi 7,500 [80,240.61 Frw]. Mu gihe cya VVIP, kuva tariki 28,30 na 31 Ukuboza 2024, kwinjira bizaba ari amashilingi 30,000 [320,962.45 Frw].

 Â 

Bruce Melodie yageze muri Kenya ari kumwe n'itsinda rya Symphony Band ndetse n'umurinzi we Jean Luc uzwi nka 'Mubi' 


Abategura iri serukiramuco batangaje ko Bruce Melodie yageze muri Kenya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024


Ya Levis yakoze imyiteguro y'iki gitaramo (Sound Check) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024 


Ni ku nshuro ya Kabiri, Ya Levis agiye kuririmba muri iri serukiramuco rihuza abahanzi bakomeye muri Afurika 


Bruce Melodie yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iri serukiramuco Â 


Mbere yo kujya muri Kenya, Bruce Melodie yabanje kugirana ibiganiro na Smade utegura ibitaramo bya Afro Nation byaririmbyemo abarimo Burna Boy, Niki Minaj n'abandi 


Smade ari kumwe na Coach Gael wamutumiye i Kigali mu rugendo rw'akazi rugamije kureba aho yashora imari





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150180/bruce-melodie-yageze-muri-kenya-abisikana-na-ya-levis-muri-sound-check-150180.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)