Ibi byabigarutseho mu nama y'umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry'umwana, urubyiruko n'umugore, Save Generations Organization ku bufatanye na Plan International Rwanda, akarere ka Bugesera n'abandi bafatanyabikorwa.
Ni inama yari igamije kongerera abangavu n'ingimbi ubumenyi n'ubushobozi bibafasha kwifatira ibyemezo ku mibiri yabo no gukumira icyakwangiza ubuzima bwabo kubera kutagira amakuru y'ukuri kandi ahagije ku buzima bw'imyororokere.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yasabye abitabiriye iyi nama, gufata iya mbere mu kugeza ubumenyi bungutse ku bandi.
Ati 'Ndasaba mwe mwese mwitabiriye kurushaho kugira uruhare mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Tugomba guharanira ko urubyiruko rugira ubuzima bwiza tubarinda ibyatuma bacikiriza amashuri cyangwa bagatwara inda bakiri bato, ndetse n'ibindi byose byatuma ubuzima bwabo buzamo igitotsi.'
Umwe mu bitabiriye iyi nama aturutse mu Murenge wa Kamabuye ugize ako karere, yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bigo by'urubyiruko kuko ubwitabire bw'ababigana usanga ari bwinshi kuruta ubushobozi bifite, kandi bikaba bigira uruhare mu kwigisha urubyiruko ibirimo ubuzima bw'imyororokere.
Ati "Usanga ubwitabire buba bwinshi ku bigo by'urubyiruko, kuko ari ho urubyiruko rubasha kwisanzura. Hari n'abaza bashaka kumenya ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, abandi bakaza bifuza kubona udukingirizo n'ibindi byabarinda mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, kenshi bakishimira kubona izo serivisi ku bigo by'urubyiruko ari kujya kwa muganga. Niyo mpamvu bakwiriye kongera imbaraga ku bumenyi bw'imyororokere butangirwa mu bigo by'urubyiruko."
Mu bindi bibazo byagaragajwe bigomba gushakirwa umuti harimo ikijyanye n'ababyeyi batekereza ko kuganiriza abana babo ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ari uguta umuco, bityo abana bagakura nta bumenyi bafite.
Hari kandi urubyiruko rukura amakuru muri bagenzi babo, kenshi ugasanga ayo makuru arimo ibihuha, nyamara rukayamira bunguri rimwe na rimwe rukanayagenderaho, bikazarangira rugize ibyago birimo gutwara inda zitateguwe cyangwa kuzitera, n'ibindi byago byinshi.
Shilla Ndegeya wari uhagarariye 'Save Generations Organization' yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu gufasha umwana w'umukobwa, icyakora hari byinshi bikwiriye gukomeza gushyirwamo imbaraga.
Ati "Hari byinshi byo kwishimira tumaze kugeraho, ariko ntabwo bihagije. Ubuzima bw'abana bacu, urubyiruko rwacu twese buratureba, kandi bwangizwa no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere. Niyo mpamvu twahisemo kwibanda ku gushaka ibisubizo bifasha urubyiruko rwacu, kugira ngo tubahe ubumenyi buzatuma bagira ejo heza kandi bafite ubuzima bwiza."
Uyu muryango umaze kugera ku banyeshuri 400 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 18 ndetse n'urubyiruko 250 rw'abari hanze y'ishuri, bari hagati y'imyaka 19 na 24. Ababyeyi 80, abafashamyumvire 40, abajyanama b'ubuzima 308 n'abarimu 48 nabo barahuguwe.