Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Bwongereza, Bukayo Saka, aherutse guhura n'umutoza wamuhaye amahirwe ye ya mbere mu mukino w'amaguru, Colin Nixon. Ibi byabaye ubwo bombi baganiraga ku ngaruka nziza abatoza bashobora kugira ku buzima bw'abana bato.
Nixon yamenye impano idasanzwe ya Saka ubwo yari afite imyaka itandatu gusa, maze amutumira gukinira ikipe ya Greenford Celtic.
Bukayo Saka yavuze ko inkunga ya Nixon yamubereye ingenzi cyane mu rugendo rwe rw'umupira w'amaguru. Yagize ati: 'Nixon yari umuyobozi w'ikipe, kandi muri iyo kipe yahaye abana bagera ku icyenda cyangwa icumi amahirwe yo kwitoza buri wikendi.
Ibyo byose byafashije abo bana kwirinda kwishora mu bikorwa bishobora kubangamira ejo habo hazaza. By'umwihariko, niwe wangiriye icyizere, angira umukinnyi uwo ndiwe uyu munsi.'
Saka w'imyaka 23 yongeyeho ko umutoza Nixon n'abandi batoza nk'abo bo mu gace ke bagira uruhare rukomeye mu gufasha abana bakiri bato gutera imbere no kwiyubaka.
Uretse kuba umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Bukayo Saka ni ambasaderi wa gahunda ya Chase, igamije gufasha abantu baturuka mu miryango itishoboye kubona amahugurwa yo gutoza ndetse no kongera uburinganire n'ubwuzuzanye mu rwego rw'ubutoza.
Nk'uko ubushakashatsi bwakozwe na YouGov ku bufatanye na Chase bubigaragaza, kimwe cya kabiri cy'ababajijwe bemeza ko kubona abatoza bafite ubushobozi bwo kubereka urugero rwiza bishobora kuzamura impano zabo no kubafasha kugera ku nzozi zabo.
Source : https://kasukumedia.com/bukayo-saka-yongeye-guhura-nuwahoze-ari-umutoza-we-mu-bwana-bwe/