Butera Knowless yakiranywe urugwiro i Kampala... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi uri gukora kuri Album ye nshya, yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu rukererera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024. 

Ageze i Kampala, yakiriwe mu buryo bwihariye n'abamutumiye muri iki gitaramo; ndetse biteganyijwe ko hari inama agomba kwitabira mbere y'uko ataramira abafana be n'abakunzi b'umuziki we, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2024, kuri Nomad Bar and Grill.

Knowless afitanye amateka meza na Uganda, kuko yahakoreye ibitaramo mu bihe bitandukanye, ndetse hari bamwe mu bahanzi baho bakoranye indirimbo zagiye ziganza cyane mu itangazamakuru.

Agiye kuririmba muri Nomad abisikana na Producer Element wahataramiye mu Cyumweru gishize, ku wa 24 Ugushyingo 2024.

Ndetse, binateganyijwe ko na Rudeboy wamamaye muri Nigeria azahakorera igitaramo ku wa 19 Ukuboza 2024. Ni mu gihe Pallaso na Harmonize bazahataramira ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, mu gitaramo kizaherekezwa no gusabana n'abafana.

Knowless aherutse kubwira InyaRwanda, ko yiteguye kuzatanga ibyishimo muri iki gitaramo cyane, ko yari amaze igihe kinini atagera muri Uganda.

Yavuze ati "Igitaramo nyiteguye neza. Sinjye uzabona nsubiye muri Uganda gutaramana n'abavandimwe baho, inshuti, abanyarwanda n'abanya-Uganda bahatuye bose, ni nyuma y'igihe kitari gitoya naherukagayo.'

'Rero ndishimye cyane gusubirayo, niteguye neza, icyo niteguye ni ukwishima, ni ukwishimana n'abantu, ni ugusabana, niteguye neza cyane. Intego yanjye ni ukugirango abantu bishime banezerwe, kuko iyo umuntu asohotse yaje gusangira n'inshuti, aba yaje kwishima."

Uyu muhanzikazi yavuze ko iki gitaramo kiri mu murongo wo gufasha Abanya-Uganda n'Abanyarwanda babarizwa muri kiriya guhugu 'gusoza neza umwaka'.

Kandi n'Abanyarwanda bari mu Rwanda nta n'umwe uhejwe bazajyaa nawe. Ati "Ndabatumiye abantu bose bari muri Uganda, n'abari mu Rwanda bashaka kuza tukigendera kwinezerwa i Kampala nabo ndabatumiye baze, kuri Nomad, twinizererwe twishime."

Knowless agiye kuririmbira muri Uganda, nyuma y'uko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu gitaramo cya 'African Rythms' gitegurwa n'umuryango 'Global Livingston Institute', cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado. 

Butera Knowless yageze i Kampala yakirwa na bamwe mu bafana be bahabarizwa 


Urukumbuzi rwari rwo ku bakunzi ba Butera bamuherukaga mu myaka 7 ishize 

Knowless yatangaje ko yiteguye gususurutsa abakunzi be, muri iki gitaramo yahuje n'impera z'umwaka 


Knowless yakoreye ibitaramo bikomeye muri Uganda, ndetse hari abahanzi baho bakoranye indirimbo 




Imyaka irindwi yari ishize, Knowless atagera muri Uganda



 Knowless azataramira abafana be n'abakunzi be kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OYA SHAN' YA BUTERA KNOWLESS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149429/butera-knowless-yakiranywe-urugwiro-i-kampala-amafoto-149429.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)