Ni igitaramo avuga ko azakora tariki 8 Werurwe 2025, ku Munsi Mpuzamahanga w'Umugore wizhihizwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.Â
Ni ubwa mbere uyu mukobwa agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse ni umusaruro w'urugendo amazemo iminsi mu bihugu bitandukanye by'i Burayi.Â
Uhujimfura Claude, umujyanama wa Bwiza, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo Bwiza azagihuriramo n'abandi bahanzi. Ati 'Mu gihe kiri imbere ni bwo tuzatangaza izina ry'iyi Album, ariko kandi azakora kiriya gitaramo ari kumwe n'abandi bahanzi.'
Bwiza agiye gutaramira muri kiriya gihugu, abisikana na Chriss Eazy wataramiye mu Bubiligi, aherekejwe n'umujyanama we Junior Giti ndetse n'umunyamakuru Luckman Nzeyimana wayoboye iki gitaramo.
Igitaramo cye kiri gutegurwa binyuze mu bufatanye bwa Sosiyete ya KIKAC Music ireberera inyungu ze na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Burayi.
Bwiza agiye gutaramira mu Bubiligi, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo 'Best Friend' yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben] witegura nawe kumurika Album 'Plenty Love' mu gitaramo kizabera muri BK Arena, tariki 1 Mutarama 2025. Ni igitaramo azahuriramo n'abandi bahanzi, cyane cyane abo bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye.
Bwiza yaherukaga gushyira ku isoko Album ye ya mbere 'My Dream' iriho indirimbo nka: Call Me, Mutima, Monita, NoBody ft Double Jay, Amahitamo, Niko tamu, Sexytoy, Are u okay, Mr Dj, Tequielo yakoranye na Chriss Eazy ndetse na Rudasumbwa
ÂBwiza yatangaje ko agiye kumurika Album mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo cye cya mbereÂ
Bwiza yavuze ko iki gitaramo kizaba tariki 8 Werurwe 2025, aho azaba ari kumwe n'abandi bahanzi
ÂBwiza amaze iminsi mu biruhuko mu bihugu bitandukanye byo mu BurayiÂ
Urutonde rw'indirimbo zigize Album ya mbere 'My Dream' ya Bwiza
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BEST FRIEND' YA BWIZA NA THE BEN
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150190/bwiza-agiye-kumurika-album-mu-bubiligi-150190.html