Byagenda gute umutoza wAmavubi Trosten Frank... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo u Rwanda rwari rumaze kunganya ubusa ku busa na Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Africa, Umudage utoza u Rwanda Trosten Frank Spitller yavuze ko amasezerano ye narangira azamanika inkweto atozanya, ashimangira ko yashaje ndetse ko yari afite ubwoba ko itazamugeza ku musozo w'amasezerano ye.

Nyuma yo gutangaza ko azamanika inkweto ye kandi yari amaze kugaragaza imbaraga nyinshi mu kubaka ikipe y'Amavubi atsinda, ababishinzwe bihutiye kumuganiriza ngo abe yakwisubiraho ku cyemezo yari yarafashe.

Umuyobozi wa FERWAFA Munyantwali Alphonse yari aherutse kubwira itangazamakuru ko mu minsi mike, bazatangariza abanyarwanda ibyerekeye amasezerano y'umutoza Trosten Frank Spitller.

Akimara guhaguruka mu Rwanda, abakunzi ba ruhago batashwe n'ubwoba batekereza ko Trosten Frank Spitller agiye ubutazagaruka, kuko yamaze kuva mu Rwanda atarahabwa amasezerano mashya. 

Abasesengurira hafi ruhago bashimangiye ko icyajyanye Trosten Frank Spitller iwabo, ari ukwizihiza iminsi mikuru, cyane ko mu Budage bagira umuco wo kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe n'imiryango yabo banywa inzoga nyinshi cyane.

Ikindi cyatumye abakunzi ba ruhago mu Rwanda bagira ubwoba, ni uko kuba Trosten Frank Spitller yavuye mu Rwanda atarahawe amasezerano mashya, byamubera impamvu nyamukuru yo kutazagaruka, cyane ko n'ubundi yari afite gahunda yo gusezera ku mirimo yo gutoza ruhago.

Umutoza w'Amavubi Trosten Frank spitller yamaze gusubira iwabo mu Budage

Ibyo Amavubi yahomba mu gihe Trosten Frank yagenda ubutagaruka

1. Ubuyobozi bukomeye no gushyira ku murongo

Spittler azwiho gukoresha uburyo bwo guha abakinnyi amabwiriza asobanutse kandi agendanye n'umurongo yifuza ko ikipe igenderaho. Afasha buri mukinnyi kumva neza uruhare rwe mu kibuga, bigatuma bakina bafite intego isobanutse.

Aha umutoza w'Amavubi Frank Trosten Spitller yamaze kwereka abakinnyi be ko nta mukinnyi kamara mu ikipe y'iguhugu, ndetse anagaragaza ko iyo umukinnyi akoze neza abibemberwa.

Twafatira urugero ku mukino wahuje ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi na Benin ukarangira Benin itsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa, aha umutoza yahisemo gukinisha Niyomugabo Claude inyuma kuri gatatu yirengagiza Manguende. 

Umutoza abajijwe impamvu yakoze ibyo, yavuze cyari nk'igihembo kuri Claude wari witwaye neza ku mukino wa Nigeria, kandi anavuga ko atari guhita akinisha Manguende ngo ni uko abonetse ako kanya kandi hari imikino yari yakinwe mbere atari kumwe na bagenzi be.


2. Kubaka uburyo bw'imikinire buhoraho

Spittler yakoze ku buryo abakinnyi bamenya neza uburyo bakina kandi bakabishyira mu bikorwa kenshi mu myitozo no mu mikino kuko baba bazi intego ibajyana mu kibuga.

Gukina mu buryo budahindagurika cyane byatumye ikipe imenyerana ndetse abakinnyi bagahuza mu kibuga kuko bose baba bahuriye ku ntego imwe, ibi bikaba bimaze kubaka icyizere cyo gutsinda mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi. 

3. Kubaka imikinire igamije gusatira

Amavubi yo mu gihe cya Spittler arangwa no gusatirana cyane, aho umutoza ashyira imbaraga ku kugumana umupira ndetse no kugaba ibitero byihuse ku ikipe bahanganye. Ibi bituma bagira amahirwe menshi yo gutsinda kandi bikabangamira amakipe bahanganye.

 4. Gukoresha Abakinnyi bato bari kuva mu rwego rwo hasi (Development)

Spittler yagize uruhare mu guha amahirwe abakinnyi bato bafite impano, bakazamurwa mu ikipe nkuru kandi bakagirira ikipe akamaro. Uru rubyiruko rufite ingufu n'amashyushyu yo kwitangira igihugu, bigafasha kuzamura umukino w'Amavubi. Kugeza ubu ikipe y'u Rwanda itozwa na Frank Trosten Spitiller mu mukino amaze gutoza Amavubi yinjijwe ibitego 7, yinjiza ibitego11.

Mu bitego birindwi Frank Trosten Spitller yatsinwe harimo bitanu amaze kwinjizwa n'ikipe y'igihugu ya Benin, kimwe yinjijwe na Libya na kimwe yinjijwe na Djibouti. Ibitego 11 yatsinze harimo Bibiri yatsinze Madagascar, bibiri yatsinze Afurika y'Epfo, kimwe yatsinze Lesotho, kimwe yatsinze Libya, bibiri yatsinze Benin na bitatu yatsinze Djibouti. 

5. Ubumenyi mu Kureba Ahakenewe Gukosorwa no Kwihutira Gukemura Ibibazo

Nk'umutoza ufite ubunararibonye, Spittler azi neza uko yakemura ibibazo by'umuvuduko, gutakaza imipira no kwirinda gutakaza ibitego mu buryo budasobanutse. Ibi byahaye ikipe ikizere mu mikino yayo ndetse bigatuma ibasha kurushaho guhagarara neza mu by'umutekano wo mu bwugarizi.

Ingingo yo gukemura ibibazo mu buryo bwihuse, Frank Trostten Spitller yayishimangiye mu minsi ishize ubwo yari amaze gutsindwa na Djibouti. Kubera ko yari azi neza ko agifite umukino wo kwishyura, yarebye mu bakinnyi yari afite abona badafite imbaraga zo kumufasha gukuramo Djibouti. Ako kanya yahise ahamagara abandi bakinnyi bane maze asezerera abakinnyi batatu mu ikipe y'igihugu.


6. Kudacika intege no kutagira ubwoba

Frank trosten Spitller ni urugero rwiza ku batoza badacika intege ndetse batanagira ubwoba. Ibi tubirebera mu mikino yagiye akina aho ibihugu bikomeye bisigaye bijya gukina n'u Rwanda bigenda byikandagira. Kuva yatangira gutoza u Rwanda, ibihugu bibiri bikomeye Frank Trosten Spitller yakinnye na byo ari Afurika y'Epfo na Nigeria kandi ibyo bihugu byombi akaba amaze kubikuraho amanota ane. 

Umukino wahuje u Rwanda na Afurika y'Epfo, u Rwanda rwatsinze ibitego bibiri ku busa naho uwa Nigeria amakipe yombi agwa miswi.

Ku kijyanye no kudacika intege, Frank abigaragaza mu mikino akina aho usanga umusaruro mubi akura mu mukino wa mbere utamuca intege zo kwitwara neza mu mukino wa kabiri.

Kunganya na Mozambique mu mukino wa mbere mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi ntabwo byabujije Frank guhondagura Afurika y'Epfo mu mukino ukurikiyeho. Gutsindwa na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu mukino wa Gatatu ntabwo byamubujije gukubitira Lesotho muri Afurika y'Epfo mu mukino wa Kane.

Kunganya ba Botwana mu mikino ya gicuti yabereye muri Madagascar ntabwo byabujije Frank gutsinda Madagascar mu mukino wa kabiri, gutsindwa na Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, ntabwo byamubujije kuyigaranzura mu mukino wakurikiye. 

Gutsindwa na Djibouti mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa CHAN, ntabwo byamubujije kuyandagariza mu maso ya Perezida Kagame akanayisezerera. 

Ku ngoma ya Trossten Frank Spitller kandi, u Rwanda n'ubwo rutagiye mu gikombe cya Africa, rwagaragaje ubuhanga budasanzwe, harimo no gutsinda igihugu gikomeye nka Nigeria mu rugo. 

Trosten Frank Spitller amaze kugeza u Rwanda ku rwego rwo guhangamura ibihangange nka Nigeria



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149421/byagenda-gute-umutoza-wamavubi-trosten-frank-spitller-agiye-ubutagaruka-149421.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)