Carcarbaba yamuritse sosiyete nshya 'Go 7' y'imodoka zitwara abagenzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza 2024 ku biro by'iki kigo biherereye i Kigali ahazwi nko mu Kanogo.

Iyi sosiyete nshya 'Go 7' yatangiranye imodoka 15 za 'taxi voiture' zikoresha amashanyarazi 100%.

Umuyobozi wa Go 7, Ingabire Ritha, yavuze ko impamvu bahisemo kujya no muri serivisi zo gutwara abantu, ari uko bifuzaga kuziba icyuho ndetse bakaba bafite n'umwihariko bazanye ku isoko.

Yagize ati "Twabonaga hari icyuho muri izi serivisi kubera abashyitsi benshi u Rwanda rusigaye rugira bityo tukifuza kuziba icyuho. Umwihariko wacu ni uko ari imodoka nshya za 2024, abashoferi bacu baratojwe kandi zikoresha amashanyarazi 100% kandi n'igiciro ni cyiza.'

Ubuyobozi bw'iyi sosiyete bunatangaza ko kugeza ubu, abifuza serivisi zabo bakwifashisha uburyo bwa Yego Cabs bahamagara 9191 bagasaba imodoka za 'Go 7'.

Izi serivisi zatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko Go 7 irateganya kuzagura ibikorwa byayo bikagera no mu ntara zose z'igihugu.

Go 7 yatangiranye izi serivisi imodoka 15
Carcarbaba yamuritse sosiyete nshya 'Go 7' y'imodoka zitwara abagenzi
Abifuza izi modoka bahamagara Yego Cabs kuri 9191



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/carcarbaba-yamuritse-sosiyete-nshya-go-7-y-imodoka-zitwara-abagenzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)