Ni igitaramo cyateguwe n'itsinda ry'abaririmbyi rya "i'Pendo Sound" rikomeye muri kiriya gihugu. Iki gitaramo "Ipendo Event" kizaba ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024. Ni kimwe mu bitaramo bihenze muri kiriya gihugu cy'u Burundi.
Bigaragara ko itike ya menshi muri iki gitaramo ari ukwishyura Miliyoni 1 y'amafaranga akoreshwa mu Burundi [ararenga ibihumbi 480 Frw], ni mu gihe itike ihendutse ari ukwishyura ibihumbi 10 by'amafaranga akoreshwa mu Burundi [4800 Frw].
Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Burundi, kandi ko kuva bamutumira yatangiye imyiteguro iganisha kuri iki gitaramo. Yavuze ati "Nditeguye, ndanezerewe gutaramira abarundi tuzagira ibihe by'umunezero."
Ku bijyanye no kuba agiye gutaramira bwa mbere mu Burundi, yavuze ko yanejejwe no guhabwa ubutumire, ati "Ubutumire nabwakiriye neza, i Burundi mfiteyo umubare munini w'abakunda indirimbo zanjye. Ni inzozi zibaye impamo kujya i Bujumbura".
Yavuze ko azafatanya n'Abarundi kuririmba indirimbo ze zinyuranye bakunda cyane nka "Ni nziza", "Wahozeho", "Wahinduye Ibihe" n'izindi. Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Ipendo Sound ari byo byagejeje mu kuba agiye gutaramira bwa mbere mu Burundi.
Chryso Ndasingwa azahurira ku ruhimbi na Fabrice Nzeyimana na Maya Nzeyimana - Abarundi batuye mu Rwanda bakunzwe mu ndirimbo zirangajwe imbere na "Muremyi w'Isi" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni n'igice kuri Youtube.
Chryso yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y'amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu.
Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi.
Chryso yamamaye mu ndirimbo 'Wahozeho' yitiriye Album ye ya mbere yamuritse mu buryo bwihariye mu gitaramo cye cya mbere cyabereye muri BK Arena kuwa 05 Gicurasi 2024 akuzuza iyi nyubako. Iyi ndirimbo ye yayihurije hamwe n'izindi zigize Album ye ya mbere.
Chryso Ndasingwa waririmbye "Ni Nziza" ni umwana wa Kane mu muryango w'abana icumi. Yisobanura nk'umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.
Yakoze igitaramo cye, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y'indirimbo ze zagiye zisubirwamo n'abantu banyuranye.
Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya 'Theology' na Bibiliya n'ubuyobozi muri Africa College of Theology (ACT). Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha 'Social Studies with Education'. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y'abana aho bigaga i Kibeho.
Ati "Nakuriye mu muryango w'abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n'ibintu byiza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira."
Uyu musore asanzwe ari umwarimu w'umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n'ahantu bahuriye. Ati "Ntanga amasomo yihariye."
Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w'izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sekuru 'yari umuhimbyi'.
Ndasingwa asobanura impano nk'ikintu 'uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha'. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri 'umusore kuri iyi myaka'.
Fabrice na Maya bagiye kongera gutaramira ku ivuko mu gihugu cy'u Burundi, muri Gicurasi 2024 bamuritse Album ya Karindwi bise 'Transformation Album' mu gitaramo cyabereye m Rwanda muri Christian Life Assembly (CLA) Nyarutarama.
Iri tsinda ni abaramyi b'Abarundi batuye mu Rwanda, bakaba bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Muremyi w'isi" ifatwa nk'ibendera ry'umuziki wabo dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni imwe n'igice kuri Youtube, "Nduwawe", "Mw'Ijuru imbere y'Imana", "Ndi umwana w'Imana", "Yesu ndagukunze rwose", "Mucunguzi" n'izindi.
Kuri ubu rero Fabrice & Maya ndetse na Chryso Ndasingwa bategerejwe mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi, ndetse bamaze iminsi bagaragaza ko biteguye gufasha abakunzi babo gusoza neza umwaka wa 2024 binjirana amashimwe mu mwaka wa 2025.Â
Itsinda rya 'ipendo Sound' ryatangaje ko ryatumiye abahanzi barimo Chryso Ndasingwa mu gitaramo kizaherekeza umwaka
Itsinda ry'abaramyi rya Fabrice na Maya riri ku rutonde rw'abazaririmba muri iki gitaramo 'Ipendo Events'
Chryso Ndasingwa yatangaje ko yishimiye kujya gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Burundi
Chryso Ndasingwa yamamaye mu ndirimbo "Wahozeho" yitiriye album ye ya mbere
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUREMYI W'ISI' YA FABRICE NA MAYA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAHINDUYE IBIHE' YA CHRYSO NDASINGWA