Chur International et Ensemble Instrumental de Kigali ni korali igizwe n'abaririmbyi b'ingeri zinyuranye bakora umurimo wo kuririmba indirimbo cyane cyane zizwi nka 'Classic', 'Opera' ndetse n'izindi zitandukanye ziririmbwa muri muzika inogeye amatwi mu ndwunge rw'amajwi atandukanye.Â
Iyi korali itegura buri mwaka igitaramo kimenyerewe ku izina rya 'Christmas Carols Concert 2025. Icy'uyu mwaka kizaba ku wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza muri Kigali Marriot Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Ibiciro by'iki gitaramo byashyizwe mu byiciro bitandukanye gusa binogeye buri wese, aho ukoresheje ikoranabuhanga ushobora kugura itike (ticket) unyuze kuri kuri www: https://erg.t-g.cc/p/5466Â kandi ku munsi w'igitaramo ny'irizina abazitabira bazabasha kubona itike mu buryo bworoshye.
Chur International et Ensemble Instrumental de Kigali kandi ni Umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu ufite intego zo kuzamura impano zitandukanye muri muzika yanditse ku manota mu Rwanda.
Muri izo mpano aha twavuga nko: Guha urubuga Abahanzi bato b'umuziki wanditse bakagaragaza impano zabo, kuzamura impano z'abacuranzi b'umuziki wanditse, kwigisha no gutoza amajwi agororotse yihariye y'injyana izwi nka 'Classic' ndetse na 'Opera' n'izindi nyinshi (Vocal trainings), kuzamura impano z'abayobozi b'indirimbo ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye n'ibindi.
Usibye igitaramo 'Christmas Carols Concert' bari kwitegurwa ubu, Chur International de Kigali imenyereweho umwihariko wo gutegura igitaramo ngarukamwaka cya 'Sait Valentin' nacyo gikundwa cyane.
Mu bindi byihariye wamenya kuri Chur International de Kigali muri make ni uko izwiho ubuhanga bwo gusubiramo zimwe mu ndirimbo zisanzwe zikunzwe ariko zigakorwa ku buryo bwa Classic cyangwa opera.
Baherutse gukora igitaramo gikomeye baririmba basubiramo indirimbo zirimo nka 'Bana' ya Chriss Eazy na Shafy, 'Fou de Toi' ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana, 'Formidable' ya Stromae, 'Byanze ya Chistopher n'izindi nyinshi.
Chur International de Kigali kandi iherutse kwegukana umwanya wa Mbere muri Africa mu cyiciro cya 'Mass Choir Competition' aho yahigitse korali zitandukanye zari zihanganye muri zo twavuga nka Symphoneous Chorale Acra (Ghana), Chorale de Kigali (Rwanda), n'izindi, aho hari mu marushanwa nyafrica yabereye i Kigali muri 2022 yari yiswe 'Africa Choir and Gospel Championship' yabereye mu Intare Conference, babasha kwegukana umwanya wa Kabiri.
Chur International et Ensemble Instrumental de Kigali yatangaje ko igeze kure imyiteguro y'igitaramo cyayo tariki 22 Ukuboza 2024
Chur International et Ensemble Instrumental de Kigali bavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza NoheliÂ
Chur International et Ensemble Instrumental de Kigali yavuze ko mu gitaramo nk'iki ngaruka mwaka, bita cyane ku muziki wa Classic na Opera
   ÂMu bihe bitandukanye, iyi korali yagiye itegura ibitaramo nk'ibi, ndetse n'ibyo kwizihiza Saint ValentinÂ
Mu 2023, iyi korali yakoze igitaramo cya Saint Valentin, iririmba nyinshi mu ndirimbo z'abahanzi bagezweho
    ÂChoeur International yahize izindi yegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rikomeye ryabereye mu Intare Conference Arena
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA CHOEUR INTERNATIONAL