Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Muyango Raissa yasabye abagore bitabiriye iyi gahunda gutinyuka kwihangira imirimo bakabagana, bikaborohera kubona inguzanyo zizamura ibikorwa byabo.
Ati 'Mwihangire imirimo, hanyuma mutugane tubahe inguzanyo zishyigira ibitekerezo byanyu mu kwikorera, mugere ku nzozi zanyu'.
Umuyobozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda mu ishami rishinzwe guteza imbere serivisi z'imari zidaheza, Ndayisenga Simon, yagarutse ku mpamvu ishoramari ryahagurukiwe, hagatekerezwa no ku bagore nka ba mutima w'urugo.
Yasobanuye cyane agaciro k'umugore n'uruhare rwe mu kubaka umuryango nyarwanda. Bimwe mu byashingiweho bahugurwa harimo uburinganire mu by'imari, guteza imbere imibereho myiza no kugabanya ubukene.
Ati 'Iyo wigishije umugore uba wigishije igihugu. Hakenewe uburinganire mu buryo bw'imari. Ya mategeko yabahezaga akazamura abagabo gusa, yibagirane'.
Ndayisaba yabibukije ko igihe basabye inguzanyo, bakwiriye kuyikoresha icyo bayisabiye, bakirengagiza ibindi bibazo bibugarije bikeneye amafaranga.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU PLC Uwingabire Solange, yagaragaje ko iki kigo kimaze imyaka irenga 27 gitanga servise z'imari zirimo kubitsa, kubikuza ndetse no gutanga inguzanyo, asaba abagore kurushaho kukiyoboka.
Ubuyobozi bwa COPEDU n'abakozi b'amashami atandukanye bigishije aba bagore uburyo bwo guhitamo umushinga mwiza, kumenya kuwukora mu buryo bukurikije amategeko ndetse n'igihe bahawe inguzanyo kuyikoresha ibyo bayisabiye bibarinda kujya mu gihombo.