Cricket: Dusingizimana Eric wigeze kwandika a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi yasezereye mu mukino w'umunsi wa munani mu irushanwa ILT20 CONTINENT CUP riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwemo n'iya Uganda ku kinyuranyo cy'amanota 50.

Dusingizimana Eric w'Imyaka 37 y'amavuko, yari amaze gukinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda imikino 62 akaba yarayitsindiye amanota 1028. Amanota menshi yakoze mu mukino umwe ni 66, akaba yarayashyizeho mu mukino wahuje u Rwanda na Seychelles.

Bimwe mu byo azibukirwaho harimo amateka yakoze yo kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket, atararyama. Iki gikorwa ntagereranywa cyamufashije guca agahigo ku Isi ndetse anandikwa mu gitabo kizwi nka 'The Guinness World Records'.

Aya mateka yatangiye kuyandika taliki ya 11 Gicurasi 2016 saa mbiri za mu gitondo. Guhera kuri iyo saha, yatangiye urugamba rwo kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket, aho yabaga agarura udupira yagiye aterwa n'abantu batandukanye muri Petit Stade Amahoro.

Agitangira, benshi ntibizeraga ko aya mateka yayakora gusa, yaje kubigeraho nyuma yo gushyigikirwa na benshi, barimo n'uwahoze ari Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza, Tony Blair.

Uretse Tony Blair, abandi baje kumushyigikira barimo; Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo na Mutesi Jolly wari yampinga w'u Rwanda.

Dusingizimana yakuyeho agahigo kari gafitwe n'Umuhinde Virag Mare, wari waramaze amasaha 50 akina mu kwezi k'Ukuboza kwa 2015.

Nyuma yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu, Dusingizimana azakomeza gukina Cricket mu Ikipe ya Right Guards asanzwe anabereye Kapiteni.

Dusingizimana Eric wasezeye mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umukino wa Cricket

Izina rye ryanditse muri 'The Guinness World Records' nk'uwakoze ibihambaye ku Isi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149559/cricket-dusingizimana-eric-wigeze-kwandika-amateka-yasezeye-mu-ikipe-yigihugu-149559.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)