Cristiano Ronaldo yagize icyo atangaza ku munsi w'ibihembo bya Globe Soccer Awards i Dubai #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu, tariki 25 Ukuboza, Cristiano Ronaldo yigaragaje nk'umukinnyi ufite icyizere n'ubuhanga bukomeye ubwo yitabiraga ibirori bya Globe Soccer Awards byabereye i Dubai. Ronaldo yashimwe nk'umukinnyi mwiza mu gace k'Uburasirazuba bwo Hagati, by'umwihariko kubera umusaruro w'indashyikirwa yagaragaje mu ikipe ya Al-Nassr muri shampiyona ya Arabiya Sawudite.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye, Ronaldo ntiyabashije guhisha amarangamutima ye ku itandukaniro riri hagati ya shampiyona akiniramo muri Arabiya Sawudite na shampiyona zindi zikomeye ku mugabane w'u Burayi.

Yagaragaje ko ashyigikiye imbaraga ziri gushyirwa muri shampiyona y'iki gihugu ndetse ashimangira ko irimo gutera imbere ku rwego rushimishije.

Yagize ati: 'Ligue yo muri Arabiya Sawudite iruta Ligue 1, nta kabuza. Ushaka kubimenya impamvu? Azagerageze gukina mu bushyuhe bwa dogere 38, 39, cyangwa 40, hanyuma agereranye.

Ronaldo yongeyeho ko shampiyona ya Arabiya Sawudite ifite icyerekezo gikomeye cyo gutera imbere bitewe n'ishoramari rikomeye riri gukorwa n'igihugu mu rwego rwa siporo.

Yavuze ko ikipe Al-Nassr, kimwe n'izindi z'ibigugu nka Al-Hilal na Al-Ittihad, ziri guhatana ku rwego rwisumbuye ku buryo bituma shampiyona irushaho kugira isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.

Ronaldo kandi yibukije abitabiriye ko siporo y'umupira w'amaguru muri Arabiya Sawudite ari icyitegererezo ku bindi bihugu bigerageza gukura shampiyona zabo ku rwego mpuzamahanga. Ati: 'Nta muntu watekerezaga  ko shampiyona yacu ishobora kugira impinduka nk'izi mu gihe gito.

Nyamara ubu turi kubona abakinnyi bakomeye ku rwego rw'Isi, kandi abakunzi b'umupira w'amaguru bagenda barushaho kuyikunda.'

Uyu mukinnyi w'ikirangirire yavuze kandi ko yishimira kuba umuyobozi n'umuhamya w'ibyiza biri gukorwa muri shampiyona akinamo. Yibukije abitabiriye ko siporo ari uburyo bwiza bwo guteza imbere ibihugu mu buryo bw'ubukungu, umuco, ndetse no gusangiza Isi ibitekerezo byiza binyuze mu mikino.



Source : https://kasukumedia.com/cristiano-ronaldo-yagize-icyo-atangaza-ku-munsi-wibihembo-bya-globe-soccer-awards-i-dubai/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)