Dukeneye gusigasira amahoro aho yamaze kugerwaho - Minisitiri Marizamunda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024, mu nama ya 33 Y'Umutwe w'Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force) izwi nka 'Policy Organs Meeting', iri kubera i Kigali.

Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko EASF yatanze umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro aho yitabajwe hose mu bihe byashize.

Yashimangiye ko aho amahoro ari, ari ngombwa kuyasigasirwa.

Ati 'Dukeneye gusigasira amahoro aho yamaze kugerwaho, umurimo ukomeye udasaba kuvugwa cyane. Imbogamizi zikomeza kugaragara mu karere kacu no ku mugabane wose muri rusange. Intambara na zo zigenda zihindura isura, zinjiramo n'abandi banyamaboko aho bahuriye n'ubuyobozi bw'ibihugu,'

'Guhagarika intambara n'ibibangamiye ubuzima bwa muntu ni intego duhuriyeho. Ni yo mpamvu mbasaba gukoresha imbaraga zashyizweho mu guharanira amahoro n'umutekano mu karere no muri Afurika.'

Yasabye impande zose gukorera hamwe hagamijwe iterambere, muri politike n'ibindi bigize ubuzima bw'igihugu.

Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko nubwo hakiri ibibazo by'intambara n'amakimbirane ariko hari intambwe nziza igenda iterwa mu gukemura ibibazo.

Ati 'Ndashaka gushima intambwe nziza yatewe mu karere kacu igamije guhosha umwuka mubi no gukemura amakimbirane nk'uko twabibonye mu masezerano aheruka gusinywa hagati ya Ethiopia na Somalia.'

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba na n'Umuyobozi Mukuru wa Komite y'abagaba bakuru b'ingabo bahuriye muri EASF, yagaragaje ko nyuma y'imyaka 20 uru rwego rubayeho hakozwe ibikorwa byinshi mu kubungabunga amahoro n'umutekano mu karere kandi bikwiye gukomeza kuko ari yo nshingano yarwo.

Ati 'Muri iyi myaka Abagaba Bakuru b'Ingabo babonye impinduka mu bintu bitandukanye, kandi ibyakozwe byose byari bifite intego yo gukemura ibibazo by'amahoro n'umutekano mu karere no ku mugabane. Nk'uko mubizi akarere kacu kazahajwe n'ibikorwa byinshi bibangamiye amahoro n'umutekano. EASF yagaragaje umuhate mu gutanga umusanzu wayo mu guharanira amahoro rusange no kubaka ubushobozi mu buryo butandukanye.'

Mu 2014 ni bwo EASF yabonye ubushobozi bwose butuma ijya gutanga umusanzu wose usabwa aho ikenewe mu buryo bwa nyabwo.

EASF igira inzego zitandukanye, aho Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rugizwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma. Iyo Nteko Rusange igira Umuyobozi Mukuru uba ari Umukuru w'Igihugu kinyamuryango. Mu 2025 uwo muyobozi azaba ari Perezida Kagame.

Inteko Rusange ikurikirwa n'Inama y'Abaminisitiri b'ingabo muri ibyo bihugu, na yo igakurikirwa na komite y'abagaba b'ingabo b'ibyo bihugu, urwego rwa kane rukaba ubunyamabanga bugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bya EASF.

Ibihugu binyamuryango bya EASF birimo u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Inama y'ingabo za EASF iri kubera mu Rwanda ari na rwo rugiye guhabwa ubuyobozi
Minisitiri Marizamunda yasabye ko ahari amahoro asigasirwa
Abagaba bakuru b'ingabo mu bihugu bihuriye muri EASF bari kuganira ku ngingo zitandukanye
Lt Col Sinom Kabera, umuvugizi wungirije w'ingabo z'u Rwanda

Amafoto : Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukeneye-gusigasira-amahoro-aho-yamaze-kugerwaho-minisitiri-marizamunda-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)