Dutemberane ku mucanga wa Rubavu, ahari kubera imurikagurisha ryitabiriwe na benshi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ryahujwe n'Iminsi Mikuru ya Noheli n'Ubunani. Ryatangiye kuva ku wa 18 Ukuboza 2024 rikazasoza ku wa 29 Ukuboza 2024.

Ryitabiriwe n'abamurika bagera ku 131 baturuka mu bigo bya Leta, ibyigenga, abikorera ku giti cyabo, uturere n'ibigo by'abanyamahanga 17.

Hari ku murika ibigo byinshi, nk'iby'amashuri iby'imari, abacuruza ibikoresho bitandukanye, imyambaro, ibikinisho, ibikoresho by'ikoranabuhanga, iby'ubuhinzi n'ubworozi n'abacuruza ibinyobwa n'ibiribwa.

Visi Perezida wa kabiri w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Uburengerazuba, Uwampayizina M. Grace, yavuze ko ibyo bishimira birimo uburyo abikorera bitabiriye iri murikagurisha ku bwinshi.

Ikindi ni uko kuba bararihuje n'iminsi mikuru byongereye abitabira, bigafasha abacuruzi gucuruza kubona icyashara no kumenyekanisha ibyabo.

Ati 'Uko iminsi igenda urabona ko abitabira bari kuba benshi. Abikorera nibumve ko iri murikagurisha ari iryabo baribyaze umusaruro. Abaturage n'abagana Akarere ka Rubavu nibaze dukomeze duhahe, twizihize iminsi mikuru neza.'

Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha, bagaragaza ko kuri ubu ritangiye gushyuha ndetse n'abaguzi bari kugenda biyongera, bagasaba urugaga ko rwajya rumenyekanisha imurikagurisha cyane.

Umukozi wa Entrerprise Urwibutso witwa Ngabonziza Theogène, ati 'Dufite icyizere ko rizagenda neza cyane ko ribaye mu mpera z'umwaka ndetse rikabera ahantu heza ku mazi, abantu basohokera n'imiryango yabo.'

Kwihangana Evariste ukorera Honest Inn Motel, we yagize ati 'Ntabwo abantu bari bitabira ari benshi ariko muri iyi minsi mikuru bari kwiyongera ku buryo hari icyizere.'

Imurikagurisha ry'Intara y'Uburengerazuba ryiswe Western Province Beach Expo ribaye ku nshuro ya kabiri, rizasoza ku wa 29 Ukuboza 2024.

Mu masaha ya nimugoroba ni bwo abitabira EXPO iri kubera i Rubavu ubona ko batangira kwiyongera
Expo iri kubera i Rubavu yabaye amahirwe akomeye ku bashaka gusohokana n'imiryango yabo
Abakunda umuziki na bo baributswe mu imurikagurisha riri kubera i Rubavu
Mushikaki ni akatabuze mu imurikagurisha riri kubera i Rubavu
Mu mabumbezi y'Ikiyaga cya Kivu ni ho hari kubera imurikagurisha rizamara iminsi 11
Mu masaha ya mu gitondo abitabira imurikagurisha ntabwo baba ari benshi
Abakunda gutembera mu mazi na bo ntabwo bibagiranye
Abitabiriye imurikagurisha bidagadurira ku mucanga w'Ikiyaga cya Kivu uko babyifuza
Akarere ka Rubavu n'abafatanyabikorwa bakora bako bamuritse ibyo bakora
Muri iri murikagurisha ibikoresho byinshi byo mu nzu bihari ku bwinshi
Entreprise Urwibutso nayo ntiyatanzwe. Iri kumurika ibicuruzwa by'amoko arenga 20
Ibigo n'abamurika ku giti cyabo bitabiriye imurikagurisha riri kubera mu Karere ka Rubavu barenga 130

Amafoto: Niyonzima Moïse




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutemberane-ku-mucanga-wa-rubavu-ahari-kubera-imurikagurisha-ryitabiriwe-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)