Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, mu gihe Abakristu hirya no hino ku Isi bizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli. Ni Umunsi udasanzwe ku Bakristu, kandi hari abantu benshi bahitamo gutangira gukorera Imana bakabatizwa.Â
Emery Bayisenge, Nyabitanga Nicole ndetse na Chelina babatijwe mu mazi menshi mu muhango wabereye mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo.Â
Nyabitanga yabwiye InyaRwanda, ko "Nishimiye kwakira Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza wanjye. Ubu natangiye ubuzima bushya muri Kristo."
ÂAkomeza ati "Amahoro yo mu mutima, ndumva mbohotse gusa si ibya aka kanya ahubwo nibyo kuva nafata uyu mwanzuro wo gusenga no gusengerwa."
Emery Bayisenge wabatijwe, azwi cyane mu ikipe y'Igihugu Amavubi, ndetse muri iki gihe akinira Gasogi United. Nyabitanga azwi cyane muri Cinema Nyarwanda, ndetse ni umwe mu bagize itsinda rya Zuby Comedy. Ni mu gihe Chelina, ari umwe mu bakobwa bazwi mu bijyanye na 'Hosting' akorera mu tubyiniro tunyuranye.
Kubatizwa ni ukwibiza a umuntu mu mazi. Bibiliya irimo ingero nyinshi z'abantu babatijwe (Ibyakozwe 2:41). Umwe muri bo ni Yesu Kristo wabatirijwe mu mugezi wa Yorodani (Matayo 3:13, 16). Hashize imyaka mike, hari umugabo wo muri Etiyopiya wabatirijwe mu 'kidendezi cy'amazi' cyari hafi y'umuhanda yanyuragamo.â"Ibyakozwe 8:36-40.
Yesu yigishije abigishwa be ko bose bagomba kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Intumwa Petero nawe yasubiyemo iyo nyigishoâ"1 Petero 3:21.
Kubatizwa ni ikimenyetso umuntu akorera mu ruhame kigaragaza ko yihannye ibyaha, akiyegurira Imana kandi akiyemeza gukora ibyo ishaka. Ibyo bikubiyemo kubaho yumvira Imana na Yesu. Iyo umuntu abatijwe aba atangiye kugendera mu nzira igana ku buzima bw'iteka.Â
Kwibizwa mu mazi ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umuntu yahinduye imibereho ye. Mu buhe buryo? Bibiliya igereranya umubatizo no guhambwa (Abaroma 6:4; Abakolosayi 2:12). Kwibizwa mu mazi, bigereranya gupfa ku bihereranye n'imibereho umuntu yari asanzwe abayemo. Iyo yuburutse mu mazi bigaragaza ko atangiye ubuzima bushya bwo kubaho nk'Umukristo.Â
Umukinnyi w'umupira w'amaguru, Emery Bayisenge na Nyabitanga Nicole nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi, bakiyemeza kwakira Yesu nk'umwami n'umukizaÂ
Chelina [Ubanza iburyo] yabatijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, mu gihe Abakristu bizihiza Umunsi Mukuru wa NoheliÂ
Apotre Christopher Sebagabo wabatije Emery Bayisenge na Nyabitanga Nicole