Mu bihugu byinshi byo muri Afurika bikoresha ururimi rw'Igifaransa n'ahandi bakoresha ururimi rw'Icyongereza, usanga harubatswe inzu zimeze nka 'Canal Olympia' yo ku i Rebero zerekanirwamo filime nk'izi, kandi ku masaha amwe.Â
Alliah Cool yabwiye InyaRwanda, ko iyi filime iri kwerekanwa muri biriya bihugu bivuze ikintu kinini kuri we, no ku gihugu cye muri rusange.
Ati "Mu myaka 20 ishize ndi muri Cinema, ni ubwa mbere mbashije gukina muri filime ikerekanwa muri 'Salle' za Cinema zikomeye hirya no hino ku Isi'. Navuga ko ari ishema kuri njye, intambwe nziza kuri Cinema, ndetse nabashije kumenyekanisha igihugu cyanjye ku ruhando mpuzamahanga."
Alliah Cool yavuze ko gukina muri iyi filime byaturutse mu kuba asanzwe afitanye ubushuti bwihariye n'umunyarwenya AY wo muri Nigeria, ari nawe washoboye imari mu ikorwa ry'iyi filime, ndetse ari mu bagize uruhare mu kuyandika.    Â
Avuga ati " Byari ibihe bitoroshye, ariko twabigezeho. Kandi kubona filime nk'iyi ijya ku isoko, bigaragaza imbaraga n'umuhate buri umwe yashyizemo."Â
Uyu mukinnyi wa filime umaze iminsi mu bihugu birimo u Bufaransa, Portugal, u Butaliyani n'u Bubiligi n'ahandi, yavuze ko iyi filime izajya ku isoko nyuma yo kwerekanwa muri 'salle' zose. Izajya ku mbuga zinyuranye zirimo na Netflix.
Mu butumwa bwo kuri Instagram, AY yumvikanishije ko Imana yabaye mu ruhande rwe mu ikorwa ry'iyi filime, kandi yizeye ko izagera kuri Miliyaridi z'abantu batuye Isi.
Yavuze ko iyi filime ayitezeho 'kuba isoko y'ibyishimo no gutera imbaraga buri wese'. Ati "Dutegereje ubuhamya bwa buri umwe, nyuma yo kureba iyi filime."
Iyi filime yatangiye kwerekanwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2024, ibikorwa bizasozwa ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, ku masaha amwe muri buri gihugu batangaje.
'The Waiter' yatangiye kwerekanwa mu bihugu birenga 5. Harimo inyubako ya Cinema 'Heritage Cinema Abule Egba', Megai Cinema, Magnificent Cinema, Ozone Yaba, Oopl Cinema zo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria n'izindi.
Iri kwerekanwa kandi mu nyubako za cinema zinyuranye zo mu gihugu cya Benin. Yanashyizwe muri 'Salle' za Cinema mu gihugu cya Ghana n'ahandi.
'Agace' gato k'iyi filime, kerekana ko ari filime irimo ibikorwa byinshi, amarangamutima n'udushya twinshi.
AY ufite mu biganza iyi filime, aherutse gutangaza ko itandukanye n'indi mishinga yakoze mbere, kuko yibanda ku nkuru ifite imbaraga, itanga ubutumwa bukomeye, kandi ikerekana iterambere mu mikinire y'iki gihe.
Irimo abakinnyi bakomeye nka Alliah Cool, Deyemi Okanlawon, Shaffy Bello, Sunshine Rosman, AY Makun, Regina Daniels, Rahama Sadau, Williams Uchemba, May Edochie, Toke Makinwa, Obi Cubana n'abandi.
Muri rusange iyi filime 'The Waiter' ishingiye ku rugendo rutunguranye rw'umukozi wo muri Hoteli usanga yisanze mu gitero cy'abagizi ba nabi. Ibyari umunsi usanzwe ku kazi, bihindka akaduruvayo, bikamushyira mu bihe by'ubuzima n'urupfu.
   Â
AY yatangaje ko filime ye yatangiye kwerekanwa muri 'Salle' zose za Cinema muri Nigeria
AY aherutse guhuriza ibyamamare mu muziki na Cinema mu muhango wo kumurika iyi filime 'The Waiter' wabaye ku wa 20 Ukuboza 2024'Â
Alliah yatangaje ko 2024 irangiye umutima unezerewe, kuko mu myaka 20 ishize ari bwo bwa mbere akinnye muri filime ikerekanwa muri 'Salle' za Cinema zikomeye ku IsiÂ
Alliah Cool ari kumwe n'abakinnyi bahuriye muri iyi filime izashyirwa kuri Netflix
Alliah Cool yavuze ko gukina muri iyi filime byaturutse ku mubano afitanye na AY
Umunyamuziki Don Jazzy yashyigikiye umunyarwenya AY mu kumurika filime ye 'The Waiter'Â
KANDA HANO UBASHE KUREBA INTEGUZA YA FILIME 'THE WAITER'
KANDAHANO UBASHE KUEBA UMUNYARWENYA AY AVUGA KURI FILIME YE
 ">