Gasabo: Polisi yafashe babiri bakekwaho kwiba bakoresheje ibikangisho no kwiyitirira inzego - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kubashakisha biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Ati 'Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk'uko twabigaragarijwe n'abaturage bagiye bibwa amafaranga n'ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye. Ubujura aba bombi bakurikiranyweho babukoreye mu mirenge ya Bumbogo na Nduba yo mu Karere ka Gasabo, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Nyabitare, akagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba ndetse na bimwe mu bikoresho bibye birafatwa. '

Yakomeje avuga ko iperereza ry'ibanze rigaragaza ko babanzaga gushaka amakuru y'aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa nyir'urugo, igihe agira mu kazi ndetse n'umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba.

Ati 'Hari aho biyitiriraga ko ari abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), bakaza bavuga ko baje kubarura amazi, bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n'umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho birimo; televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n'ibindi bifite agaciro.'

CIP Gahonzire yibukije abaturarwanda ko inzego zitanga serivisi zizwi, abasaba kugira amakenga mu gihe hari ubashutse yiyitirira urwego runaka ngo yibe cyangwa abakorere uburiganya ubwo ari bwo bwose.

Yavuze ko kuri ubu, abafashwe bamaze gushyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho birimo; Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw'umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.

Aba basore babiri bivugwa ko bibaga mu ngo bakoresheje ibikangisho no kwiyitirira inzego



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-polisi-yafashe-babiri-bakekwaho-kwiba-bakoresheje-ibikangisho-no

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)