Kwishakamo ibisubizo birema impinduka nziza biri mu byibandwaho n'iri ruhiro, aho abagore batekereza imigambi yabafasha mu iterambere ry'aho batuye biri mu byibandwaho kandi bigashimirwa mu ruhame, hagamijwe kurwanya ibibazo bitandukanye bikigaragara mu Karere ka Gisagara.
Mbakundente Valentine uyobora Inama y'Igihugu y'Abagore(CNF) mu Murenge wa Mukindo, yavuze ko abagore bari mu buyobozi muri uyu murenge, batekereje uko bakwishakamo ibisubizo binateza imbere aho batuye, maze bakora umushinga wo kugura imodoka izajya ibatwara imizigo y'imyaka isanzwe iboneka muri iki gice.
Ati 'Ni umuhigo twihaye abagore b'abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw'Umurenge, aho turi gukusanya amafaranga, tukazagura imodoka itwara imizigo. Tuzafata ubwizigame bwacu, tubwongereho inguzanyo, tuyigure. Twabonye ko twishyize hamwe nta kitashoboka.''
Mbakundente, avuga ko ubusanzwe bafite itsinda nk'abagore, rikora ubuhinzi, bakeza imyaka irimo ibishyimbo n'ibigori, bakeneraga kugurisha bakagorwa no kuyigeza ku isoko ndetse n'ubaguriye akaba yabahenda.
Akomeza avuga ko izajya itwara ibyabo ariko ikarenzaho n'iby'abandi baturanyi bo muri ako gace.
Ati 'Ibyo tweza twe ubwacu tuguriraho n'ibindi, tukabisubiza byuriye. Iyo twakeneraga kubigurisha twakodeshaga imodoka ibigeza aho twabonye isoko bikaduhenda, ariko nitubona iyacu izajya idutwaza inatwaze abo ku ruhande nabo bayishaka bayishyure, ndetse inafasha abacuruza mu maduka yo mu gace k'iwacu bajyaga barangura bakabura imodoka zibatwaza.''
Yongeraho ko ibi byose babikora bagamije kwiteza imbere no kurema ubwuzuzanye buhamye mu muryango, aho n'umugore agomba kugira icyo yinjiza mu rugo, ntahore asaba umugabo we.
Kampororo Jeanne d'Arc uyobora CNF Mu Ntara y'Amajyepfo, avuga ko uruhare rw'umugore mu iterambere rugomba kumvikana hose haba mu burezi, mu mibereho, mu bukungu n'ahandi, kuko nawe ashoboye kandi iterambere rye rigera ku muryango wose ukabaho neza.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutabiringoga Jerome, yavuze ko umugore ari byose kuko abyarira u Rwanda ingabo, abakozi n'abandi bose b'ingirakamaro, bityo ko no mu bindi bikorwa byose yagaragaramo kuko ashoboye.
Ati 'Umugore icyo ashaka n'Imana iba igishaka. Ibi bijyanye n'inshingano bafite no mu rugo nka Mutima w'Urugo, ariko ubu bimaze kurenga umuryango, binajya ku gihugu n'akarere by'umwihariko, aho bakora ibikorwa byinshi aho batuye mu midugudu, bari mu matsinda y'iterambere, ntaho bahejwe mu bikorwa byose.'
Ibikorwa by'Abagore mu Karere ka Gisagara bisanzwe biza imbere, mu Ntara y'Amajyepfo, dore ko baherutse gushimirwa nka Ba Mutima w'Urugo bahize abandi muri iyi Ntara bakanabiherwa igikombe.
Iri tsinda ryo kwizigama rya Mukindo rigizwe n'abagore 64, babarizwa mu nzego z'ubuyobozi muri Mukindo, ariko bakaba barahaye ikaze n'undi wese ushaka kubashyigikira muri iyi ntego yabo.
Biteganijwe ko bazakusanya imisanzu iherekejwe n'inguzanyo, kugira ngo bagere kuri kiguzi cyayo kiri hafi ya miliyoni 20Frw, ubu mu gihe gito gishize batangiye uyu mushinga, hamaze gukusanywa hafi miliyoni 2 Frw z'imisanzu.