Gisagara: Babangamiwe no kubura amazi baturanye n'amavomo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bavuze ko cyatewe n'imiyoboro yangiritse ariko ntiyasanwa, ibikomeje gutuma bavoma amazi mabi na yo bakuye ikantarange.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bakibona imiyoboro y'amazi yubakwa basazwe n'ibyishimo, bakavuga ko bagiye guca ukubiri n'ingendo za kure bakoraga bajya gushaka amazi, ariko ibyishimo ntibyamara kabiri imiyoboro ihita yangirika, bisubirira mu binamba no mu migezi nk'uwa Musave n'indi iherereye mu bilometero.

Nzabakurana Jean Claude ati 'Twasubiye ku mazi mabi. Ni amazi atuma abana barwara inzoka kandi natwe bakuru ntizitworoheye. Dusaba ko bakongera bakadusanira iyo miyoboro, tukongera tukabona amazi hafi, tukagira ubuzima bwiza.''

Harerimana Innocent yavuze ko ari n'ikibazo gikomeje kugira ingaruka ku myigire y'abana.

Yavuze ko abo bana basabwa kujyana akajerekani k'amazi ka buri mu gitondo yifashishwa mu kubatekera, ibituma bagera ku ishuri bananiwe.

Ati 'Urumva ko ari imvune kuko bamwe bagera ku ishuri bananiwe. Uwatuvuganira rwose amazi akagaruka yaba adukoreye.''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishubi, Tuyishime Obadia, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi kandi bakomeje kugikurikiranira hafi kugira ngo amariba yubatswe yongere akoreshwe.

Yavuze ko bari bagize amahirwe imiyoboro ikagera henshi muri uyu murenge, ariko imaze kuzura, itiyo itwara amazi mu mirenge ya Gishubi na Mamba igira ikibazo, bituma amazi abura.

Ati 'Iyangirika ry'igikorwaremezo nka kiriya kenshi iyo ribayeho nta yindi ngengo y'imari iri hafi yo guhita gisanwa, ariko hari icyizere ko mu ivugururwa ry'ingengo y'imari muri Mutarama 2025, hazaboneka amafaranga yo gusana uriya muyoboro. Uri muri gahunda duteganya.''

Mu Karere ka Gisagara hamaze gukorwa imiyoboro y'ibilometero bisaga 700. Imiyoboro ingana n'ibilometero 70 ni yo ifite ikibazo cyo kutageramo amazi, ubariyemo n'uriya muyoboro wa Gishubi.

Aka Karere kandi kageze kuri 80.2% mu kwegereza abaturage amazi meza, intego ikaba ko mu 2029, amazi azaba ageze ku baturage bose.

Ivomo ryo mu Mudugudu wa Musave, Akagari ka Gabiro, mu Murenge Gishubi ntirikora
Nyuma y'amezi asaga atandatu batavoma, bimwe mu bikoresho bibafasha kuvoma byarangiritse
Mu Murenge wa Gishubi hanagaragara amatiyo ari hejuru, ibiba byoroshye ko abana bayangiza
Mu Mudugudu wa Nyundo, mu Kagari ka Gabiro na ho amavomo yamezeho ibyatsi kubera ko nta mazi ahaheruka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ab-i-gishubi-babangamiwe-no-kubura-amazi-baturanye-n-amavomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)