Gisagara: Barasaba ko bajya batererwa imiti irwanya Malaria kabiri mu mwaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abo mu mirenge ya Nyanza, Kigembe, Mugombwa, Mukindo, Muganza, Gishubi na Mamba, icyakora uwa Gishubi ukarusha indi yose mu kugira abarwayi ba Malaria.

Batanze ubusabe bwabo mu bukangurambaga bwo kurwanya Malaria, bwabaye ku wa 21 Ukuboza 2024, bubera mu Murenge wa Gishubi.

Bwateguwe n'Urugaga rw'Amadini n'Amatorero mu Kubungabunga Ubuzima (RICH),

Umwe muri abo baturage baganiriye na IGIHE yavuze ko nk'iyo hashize amezi nk'arindwi batarongera gutererwa imiti yica imibu mu nzu, bongera kurwara cyane.

Ati 'Ni byo tugomba kuryama mu nzitiramibu, ariko na mbere yo kuryama imibu ntabwo yakurya mu gihe waterewe umuti. Turasaba ko badufasha bakajya baduterera kabiri mu mwaka.''

Umukozi wa RICH, yavuze ko Akarere ka Gisagara kari ku mwanya wa mbere mu kugira abarwayi ba Malaria benshi, ibikunze kugaragara iyo umuti watewe mu nzu umaze gucogora.

Ati'' Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2024/2025, Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa mbere mu kugira imibare myinshi y'abarwayi ba Malaria, Umurenge wa Gishubi na wo uza ku mwanya wa mbere mu yindi mirenge ya Gisagara.''

Mu Karere ka Gisagara abarwayi ba Malaria bavuye ku bihumbi 4833 bariho muri Kamena 2024, bagera ku ku bihumbi 33 mu Ukwakira 2024, icyakora mu Ugushyingo bongera kugabanuka kubera imiti yatewe mu nzu, bagera ku bihumbi birindwi mu Ugushyingo 2024.

Kaneza yavuze ko bakomeje ubuvugizi kuri Minisiteri y'Ubuzima ngo ibe yaha umwihariko ibi bice bya Gisagara nubwo iyo miti ihenda.

Ati 'Ukurikije imiterere ya Gisagara, tubona bikwiye ko byibura bajya batera kabiri mu mwaka, ni na bwo buvugizi turi gukora, nubwo bihenze nyine, ariko icyizere kirahari ko byazarebwaho.''

Umuyobozi w'Ibitaro by'Akarere bya Gakoma, Uwamahoro Evelyne, yavuze ko bahora bakangurira abaturage gushyira imbaraga mu kubahiriza uburyo bwose buhari bwo kuyirwanya.

Ati 'Muri ibi bihe Malaria yari yarabaye nyinshi, nko muri uyu Murenge wa Gishubi, twakiraga abarwayi bari hagati ya 30 na 50 ku munsi. Dushishikariza abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga, kugira ngo bafashwe ya Malaria itaraba igikatu ngo inabe yabahitana'

Imibare ya RBC yo mu Ukwakira 2024, yerekana ko uturere 15 twihariye 89% bya Malaria yose yari mu gihugu.

Ni ukuvuga ko mu barwayi 112.508 babaruwe mu gihugu, abarwayi 100.648 bari abo muri utwo turere 15 tuyobowe n'aka Gisagara.

Abatuye i Gisagara bifuza ko bajya batererwa imiti yica imibu itera Malaria, kabiri mu mwaka
Dr Uwamahoro Evelyne, uyobora Ibitaro bya Gakoma yavuze ko muri ibi bihe Malaria yacaga ibintu, nko mu Murenge wa Gishubi, bakiraga abarwayi bari hagati ya 30 na 50 ku munsi
Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi hakorewe ubukangurambaga bugamije kurwanya Malaria



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-barasaba-ko-bajya-batererwa-imiti-irwanya-malaria-kabiri-mu-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)