Gisagara: Umuhanda Rango-Kibilizi-Mugombwa ugiye gushyirwamo kaburimbo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda uzubakwa mu bufatanye Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi(UNCHR).

Ati 'Muri politiki ya Leta y'u Rwanda yo kutabona impunzi nk'ikibazo, hagiye kubakwa umuhanda uturuka mu i Rango ugera i Mugombwa, ni nk'ibilometero 17, ariko ukazanakura mu bwigunge Ibitaro by'Akarere bya Kibilizi.''

Yavuze ko umuhanda uzatangira kubakwa mu mwaka w'ingengo y'imari utaha ya 2025/2026 kuko inyigo yarangiye.

Visi Meya Habineza, yakomeje avuga ko bizoroshya ubuhahirane bw'ibice uwo muhanda uzanyuramo, bikazanafasha mu iterambere rya santere ya Kibirizi nayo ifatwa nk'umujyi uzunganira uwa Ndora.

Ati 'Gahunda ihari ni ugukomeza kugenda dufungura ibice binini bya Gisagara kugira ngo ubuhahirane bworohe, ndetse uko ubushobozi buzakomeza kuboneka, n'ahandi hazajya hagera imihanda ikomeye.''

Bamwe mu bakoresha uyu muhanda mu buryo buhoraho, babwiye IGIHE ko iyi ari inkuru nziza cyane kuri bo.

Umwe mu baganga bakorera ku Bitaro bya Kibilizi utashatse kwivuga yavuze ko bizoroshya imikorere ye kuko yakoraga kuri ibi bitaro ariko ataha mu mujyi wa Huye.

Ati 'Mu gihe cy'izuba, twagorwaga no kugenda mu ivumbi ryinshi, byanagera mu gihe cy'imvura nk'iyi, ntitworoherwe n'imvura.''

Mukankusi Alphonsine, ukora ibijyanye no kwambika abageni no gutaka ahabera ibirori hirya no hino muri Gisagara, akanagira icyicaro i Kibilizi, yavuze ko yajyaga ajya nko gutunganya imyenda y'abageni be mu Mujyi wa Huye, mu kuyigarura ugasanga hari iyongeye kwangirika kubera ivumbi.

Mu gihe uyu muhanda uzaba wuzuye, uzaba uje usanga uwa Huye-Ndora w'ibirometero 13 ndetse n'undi wa Save-Rwanza-Duwani ugera mu mirenge ya Save na Kibilizi wa kilometero esheshatu.

Biteganyijwe ko uzuzura uzatwaye asaga miliyari 18Frw.

Igice cy'umuhanda wa Kibilizi- Mugombwa, bakunze kugishyiramo laterite kugira ngo ugerageze kuba nyabagendwa, ariko imvura ntijya ituma imaramo kabiri. Nuba kaburimbo, bizaba bikemutse.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umuhanda-rango-kibilizi-mugombwa-ugiye-gushyirwamo-kaburimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)