Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, yakiwe n'umuyobozi wungirije muri 1:55 AM, Kenny Mugarura, ndetse n'abakobwa babarizwa muri Kigali Protocol, bamuha ikaze.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, uyu mugabo yavuze ko kugera mu Rwanda zari inzozi ze, kuko yagiye aba mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ati 'Ni nk'inzozi zabaye impamo kuri njye, kuba mbashije gusura u Rwanda. Navukiye muri Nigeria, kandi nabaye mu Bwongereza mu gihe cy'imyaka 20'.
Yavuze ko mu rugendo rwe rw'umuziki no guhuza n'abantu, yabashije kugera ku gitekerezo cy'abahanga atangiza iserukiramuco ryamamaye hirya no hino ku Isi rizwi nka 'Afro Nation'.
Ati 'Nabashije guhanga iserukiramuco ryiza ku isi 'Afro Nation' kandi ndacyashaka gukomeza guhuza abantu binyuze muri iki gikorwa, ku buryo abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi biyumvamo Afurika nko mu rugo.'
Yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, ndetse birashoboka ko rwiyongereye ku bihugu birindwi byo muri Afurika agezemo.
Uyu mugabo yavuze ko mu rugendo rwe mu Rwanda, azahura n'abafite aho bahuriye n'uruganda rw'ubuhanzi mu Rwanda, ndetse azamenya birushijeho umuco w'u Rwanda. Ati 'Ndashaka kureba ibyo abandi bantu batarabona, ku buryo nzagenda mbiratira abandi bakifuza gushora imari mu Rwanda.'
Yavuze ko yaje mu Rwanda ku butumire bwa Coach Gael washinze Kigali Universe, ndetse hari ibiganiro yagiranye n'umunyarwanda Basaninyezi Tumaine uri mu buyobozi bw'urubuga rwa Youtube. Ati 'Nahuye n'abanyarwanda benshi, ku buryo numvaga nshaka kuza mu Rwanda nkagirana n'ibiganiro na Coach Gael'.
Smade yanavuze ko uruzinduko rwe rugamije kureba uko iserukiramuco yashinze rya Afro Nation ryatumirwamo abahanzi bo mu Rwanda, ndetse bakagira uruhare no mu bindi bikorwa bishamikiyeho. Ati 'Nizeye ko nyuma y'uru ruzinduko tuzabafasha gukorana nabo.'
Uyu mugabo yavuze ko mu myaka irindwi ishize atangije iri serukiramuco nta muntu wabyumvaga, ariko hahindutse byinshi. Yavuze kandi ko mu myaka 20 ishize, ari mu Bwongereza yabonye gutangiza iri serukiramuco 'riri kuri uru rwego ari kimwe mu byiza nagezeho muri ubu buzima'.
Yavuze ko gushinga iri serukiramuco yari agamije ko rifasha umubare munini atari we gusa, kandi arashaka kuzahura cyane n'abahanzi bo mu Rwanda ku buryo bagirana ubufatanye bwihariye.
Uyu mugabo aje mu Rwanda mu gihe iri serukiramuco, ryanyuzemo abarimo Asake, Nicki Minaj n'abandi. Muri Kamena 2024 ryabereye muri Portugal.
Smade avuga ko kiriya gihe muri Kamena 2024, babonye umubare munini cyane, ndetse abanya-Nigeria bigaragaje cyane muri ririya serukiramuco mu buryo bukomeye.
Yavuze ko yagombaga kuza mu Rwanda muri Werurwe 2024, ariko ntibyakunda, ahitamo kuza mu mpera z'uyu mwaka kugirango ahakorere ibiruhuko.
Uyu mugabo yavuze ko imikoranire ye n'abahanzi Nyarwanda, izashoboka ahanini binyuze mu biganiro azagirana nabo. Abajijwe niba Bruce Melodie ashobora kuzatumirwa muri iri serukiramuco, yasubije ko hari byinshi bigomba kubanza gukorwa birimo kumufasha kubanza kwisanga ku isoko mpuzamahanga mu buryo bworoshye. Ati 'Hamwe n'ibyo noneho byadufasha kwisanga.'
Iri serukiramuco ryakunze kugaragaramo cyane umuhanzi Burna Boy uri mu bakomeye ku rwego rw'Isi. Smade yavuze ko kumutumira buri gihe, ahanini biterwa n'uko ari umuhanzi ucuruza cyane muri iki gihe, kandi ntawe utabibona.
Ati 'Abantu bagura amatike cyane kubera we. Buri wese ushaka gukora 'Business' areba ku muntu ushobora kugurisha cyane amatike, cyangwa se uzatuma ugaruza ayo winjije. Buri wese rero utegura ibitaramo, urebe neza uzafasha kugarura ibyo washoye.'
Smade yavuze ko Burna Boy ari igihangane cya Afurika, kandi yatangiye gufungura imiryango ye n'iy'abandi bahanzi ku rwego mpuzamahanga 'rero tugomba kumushyigikira', Ati 'Nishimiye aho yavuye ndetse n'aho ageze muri iki gihe.'
Hagati ya 26 Kanama na tariki 28 Kanama 2024, ibitaramo by'iri serukiramuco bitegurwa n'uyu mugabo byabereye mu Mujyi wa Lisbon muri Portugal.
Ibi bitaramo byamaze iminsi itatu, ndetse biririmbamo Ruger, BNXN, Asake, Central Cee, Tyla, Focalistic, Uncles Waffles n'abandi.Â
Haririmbye kandi Nick Minaj, Omah Lay, Flavour, Musa Keys, Kelvin Momo, Rema, Diamond Platnumz , Dadju, Tayc, Seyi Vibez, Tyler ICU, Young Stunna, Mellow & Sleazy, Major League DJz n'abandi. Imibare igaragaza ko ibi bitaramo byitabiriwe n'abarenga ibihumbi 40 bavuye mu bihugu 140.Â
Smade yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cya Karindwi cyo muri Afurika agezemoÂ
Smade yavuze ko imyaka 20 yabaye mu Bwongereza, yagejeje ku gitekerezo cyo gutangiza iserukiramuco 'Afro Nation'Â
Kenny Mugarura uri mu bayobozi ba 1:55 AM [Uri iburyo] yakiriye ku kibuga cy'indege Smade washinze iserukiramuco 'Afro Nation'Â
Smade yavuze ko hari icyizere cyo gukorana n'abahanzi barimo Bruce Melodie, ariko birasaba kubanza kubaharurira inziraÂ
Smade yavuze ko guhora atumira Burna Boy mu bitaramo bye, ahanini bishingira mu kuba ari umuhanzi ucuruzaÂ
Uyu mugabo yavuze ko yaje mu Rwanda ku butumire bwa Coach Gael, binyuze kuri Tuma Basa uri mu buyobozi bwa YoutubeÂ
Smade yavuze ko yaje mu Rwanda, kuhizihiriza isabukuru y'amavuko no gusoza umwaka neza