Iri huriro rizwi nka 'Rwanda Young Women SRHR Network' rizaba rigizwe n'imiryango 17 itari iya Leta, ifite intego yo guteza imbere uburenganzira bw'abagore, cyane cyane binyuze mu kubigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.
Umuyobozi ukurikirana ibikorwa by'iri huriro, Uwizeyimana Josiane, yasobanuye ko iri huriro ryashyizweho nyuma y'ibibazo byagaragaye abagore bahura na byo, ariko imiryango iharanira kubikemura ikaba ikora mu buryo butatanye.
Ati "Yashyizweho bitewe n'ibibazo twabonaga byibasira abagore n'abana b'abakobwa, cyane cyane ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, dusanga nubwo hari imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw'abagore, itatanyije imbaraga. Nibwo twashyizeho iri huriro kugira ngo tuzamurane, duhuze imbaraga noneho bwa buvugizi bwacu dukora, bugere kure."
Uyu muyobozi yongeyeho ko iri huriro, ryari risanzwe rikorera mu Muryango Save Generations, rizakomeza kugira uruhare mu gufasha Leta gukemura ibibazo byibasira abagore n'abakobwa.
Ati "Tuzi ibibazo byugarije abana b'abakobwa mu Rwanda, inda zitateganyijwe n'ibindi, tuzarushaho kugira uruhare mu kubikemura. Twibanda ku bintu by'ingenzi birimo ibiciro bihanitse ku bikoresho by'isuku bikoreshwa n'abagore na serivisi z'ubuzima bw'imyororokere."
"Ntabwo ari ikintu Leta yakwifasha yonyine, birakenewe ko natwe nk'abafatanyabikorwa duhuza imbaraga kugira ngo tugire uruhare rwacu mu gukemura ibi bibazo mu buryo bw'umwihariko. Dufite icyizere ko ibi bibazo tuzabishobora kuko abagore turashoboye kandi dukorana na Leta yacu."
Ikibazo cy'abana baterwa inda zitateguwe kiracyahangayikishije, dore ko Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yo mu 2023 ivuga ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse ku bana nk'abo mu 2023 ari 75.
Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 uba 19.406.
Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko 70% by'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka biganjemo abari munsi y'imyaka 20, ndetse 35% by'abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y'ubukure.
Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwagaragaje ko 15,3% by'abangavu batewe inda bameneshejwe, abandi barenga 71,2% ababyeyi babo babuka inabi mu buryo bukomeye, bibishya ubuzima bwabo umunsi ku wundi kugeza ubwo bamwe bashatse kwiyahura.
Abangavu babyaye 63% bahuye n'agahinda gakabije mu gihe 53,4% bagize ibibazo by'umuhangayiko uterwa n'uko ababyeyi babo bagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi nyuma yo kumenya ko batwite.
Uko guhezwa no kujujubywa byatumye abana benshi bibaraho ibyaha, imibare ikagaragaza ko 41,2% bashinjwe kugira uruhare mu byababayeho na ho 37,3% na bo bishinja ibyaha.