Hakenewe asaga miliyari 1000 Frw mu gushyigikira gahunda y'ubuhinzi bugezweho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu buryo bwo guteza imbere uru rwego rukoramo n'Abanyarwanda barenga ibihumbi 400 ndetse 69% by'ingo zo mu Rwanda bakaba babeshejweho n'ubuhinzi.

Mu byo u Rwanda rwagaragaje harimo uburyo bwo kongera no gutunganya umusaruro w'icyayi, imboga n'imbuto cyane cyane avoka n'urusenda, kongera no gutunganya ibirayi, kongera umusaruro w'inkoko n'ingurube no kongera inyama z'inka.

Abashoramari bamurikiwe ayo mahirwe mu buryo bwo kwimakaza gahunda y'impinduramatwara mu buhinzi, hongerwa umusaruro, hahangwa imirimo haba ku bagore n'urubyiruko, kongera ubutaka bwuhirwa, no kubaka uburyo bwo bugezweho ubuhinzi bukorwamo.

Ni gahunda ishamikiye ku yindi y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry'ubuhinzi (PSTA 5), izatwara miliyari 7,063 Frw.

Nko mu kongera no gutunganya umusaruro w'icyayi MINAGRI yatangaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 289$ (arenga miliyari 402 Frw) azafasha mu gutunganya no guteza imbere ahakorerwa ubwo buhinzi.

Hakenewe byibuze ingemwe z'icyayi miliyoni 300, ubuhinzi bw'icyayi bukagurirwa kuri hegitari ibihumbi 17, bikajyana no kubaka uruganda rutunganya icyo gihingwa mu Karere ka Nyamagabe nka hamwe mu hakunze kwera icyo cyayi.

Iyo mishinga yo guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi igomba kujyana n'undi wo kubaka imihanda y'imigenderano izifashishwa muri ubwo buhinzi.

Biteganyijwe ko uzungukirwamo n'abarenga ibihumbi 85, umusaruro ukazamuka uvuye ku bilo 39.008.978 u Rwanda rwasaruye mu 2022/2023 rugakuramo miliyari 107$.

Ni mu gihe mu bijyanye n'ubworozi MINAGRI igaragaza ko u Rwanda rubumbatiye amahirwe y'ishoramari rya miliyoni 169.8$, cyane cyane mu kongera umusaruro ukomoka ku nkoko n'ingurube, hagamijwe kongera umusaruro w'inyama n'amagi.

Mu biteganyijwe gukorwa muri iryo shoramari guteza imbere uburyo bw'amaturagiro agezweho afasha mu korora inkoko zitera amagi, uruganda rukora ibiryo by'amatungo, urwuri rugezweho, n'ibigega bibika ibikorwamo ibiryo by'amatungo, umushinga ukazafasha abarenga ibihumbi 123 n'aborozi b'inkoko n'ingurube 69,953.

Mu bijyanye no kongera no gutunganya umusaruro w'ubuhinzi bw'ibirayi, u Rwanda rugaragaza ko rukeneye miliyoni 63,8$ azafasha mu kwagura ahakorerwa ubwo buhinzi ariko hanongerwa aho bitunganyirizwa kugira ngo ruhaze isoko ryo mu Rwanda n'iryo mu mahanga.

Mu biteganyijwe gukorwa harimo kwimakaza imbuto z'ibirayi zakurikiraniwe muri laboratwari zigatunganywa ku buryo bwo buzira indwara, gushyiraho ububiko bwujuje ubuziranenge, n'uruganda rugezweho rutunganya icyo gihingwa.

Ni gahunda iteganyijwe kuzungukirwamo n'abarenga ibihumbi 41 by'abahinzi n'abatunganya ibirayi n'abandi barenga ibihumbi 245 bazungukira muri uwo mushinga mu buryo buziguye.

Ni mu buryo bwo kuziba ibyuho biri mu buhinzi bw'ibirayi, aho u Rwanda rukeneye toni miliyoni 1,5 buri mwaka cyane ko rusarura toni 865 ku mwaka.

Mu bijyanye n'imboga n'imbuto cyane cyane ku guteza imbere avoka n'urusenda, mu Rwanda hakenewe ishoramari rya miliyoni 222,3$, arimo miliyoni 40,5$ azifashishwa guteza imbere ubuhinzi bwa avoka n'izindi miliyoni 181,8$ azifashishwa mu buhinzi bw'urusenda.

Nubwo ibyo kohereza urusenda na avoka mu mahanga bikozwe n'u Rwanda bitari ibya kera, mu myaka nk'icumi ishize byateye imbere aho nko mu 2022/2023 rwohereje toni 3200 za avoka rukuramo miliyoni 6,5$, avuye ku bihumbi 440$ rwari rwohereje mu myaka 10 yari ishize. Intego ni uko mu myaka itanu iri imbere ruzaba rwohereza toni zirenga ibihumbi 14 bya avoka.

Urusenda na rwo rufite uruhare runini rw'ibyo u Rwanda rwohereza cyane cyane ku masoko rufite muri Aziya no mu Burayi, aho nko mu 2022/2023 igihugu cyohereje toni 2000 z'urusenda rwinjiza miliyoni 6$, imibare u Rwanda rushaka kuzamura aho nko mu 2029 binyuze muri PISTA 5 ruzaba rubona miliyoni 48$.

U Rwanda kandi rukeneye miliyoni 40,2$ zo guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga inyama.

Rwamaze no gutoranya ibice bya Gako na Gabiro nk'ahantu babereye iryo shoramari cyane cyane mu korora izo nka, hakazazashyirwa ibagiro rigezweho, uburyo bwo gutunganya impu, ibiryo bihabwa izo nka n'ibindi.

Hakenewe ishoramari rya miliyoni 289$ ryo guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi mu Rwanda
U Rwanda rufite isoko ryagutse ry'urusenda muri Aziya cyane cyane mu Bushinwa no mu bihugu byomu Burayi
U Rwanda rukeneye miliyoni 63,8$ yo gushora mu buhinzi bw'ibirayi
U Rwanda rugaragaza ko rukeneye ishoramari rya miliyoni 222,3$, ryo guteza imbere ubuhinzi bw'imboga n'imbuto cyane cyane avoka n'urusenda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mahirwe-y-ishoramari-rya-miliyari-1000-frw-ari-mu-buhinzi-bw-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)